Nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Guinee, Guverinoma yashyizweho n’umutwe wa gisirikare wa Colonel Mamady Doumbouya yashoje ihuriro ry’imitwe ya Politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi, nyamara aba banyapolitiki ntibishimiye umwanzuro watanzwe w’igihe ubutegetsi buzasubirizwa abasivile.
Kuwa 29 Mata, Minisitiri w’ubutegetsi yatangaje ko iri huriro ryakiriye “ibyifuzo” by’ingengabihe yo gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili. Mu gusoza “uyu muhango wo kugisha inama iri huriro ry’amashyaka”, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu no kwegereza ubuyobozi abaturage, Mory Condé, yatangaje ko ” abifuza kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu myanya itandukanye bose basabye nibura igihe cy’amezi 18 kugeza 52″ kugira ngo inzibacyuho ibe irangiye. Cyakora yirinze gutangaza itariki avuga ko bizagenwa n’inteko ishingamategeko ( CNRD).
Abatavuga rumwe n’ububutegetsi ntibishimiye iki cyemezo ngo kuko basanga ari uburyo bwahiswemo n’igisirikare bwo kutarekura ubutegetsi ngo busubire mu maboko y’abasivile mu gihe nyacyo
Uyu Col Mamady Doumbouya yafashe ubutegetsi amaze guhirika Perezida Alpha conde wari uyoboye iki gihugu .Col Doumbouya niwe wayoboye iyi coup d’etat kuwa 05 Nzeri 2021 ashinja Leta yariho ko yamunzwe na ruswa, yahise atangaza ko mu byumweru bibiri azahita ashyiraho Guverinoma.
Uwineza Adeline