Mu nama Nyunguranabitekerezo ya Rayon Sports yitabiriwe n’abayobozi b’iyi kipe ndetse n’abahoze ari abayobozi, Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yagaragaje ko hakenewe Miliyoni 185 mu rwego rwo gukomeza ikipe yabo mu mwaka utaha, bahita bishakamo miliyoni 43 Frw.
Iyi nama yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi, ntiyabonetsemo bamwe mu babaye abayobozi ba Rayon Sports, nka Muvunyi Paul, Muhirwa Freddy, Gacinya Chance Denis.
Naho Kayiranga Vedaste na Munyakazi Sadate bakurikiranye iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yeretse abanyamuryango uburyo ikipe ihagaze n’uko bifuza umwaka utaha yaba imeze aho yagaragaje ko hari abakinnyi bashya bifuza kugura ndetse n’abandi bifuza kongerera amasezerano.
Yavuze ko hari rutahizamuukomeye wemeye gukira Rayon Sports ndetse ko babyizeye ntakabuza kuko ari gukurikirana iyi kipe umunsi ku wundui.
Yavuze ko ku isoko ryo kugura no kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi, hakenewe nibura Miliyoni 185 Frw.
Abitabiriye iyi nama bahise bishakamo ubushobozi, bakusanyije miliyoni 43 Frw arino miliyoni 39 Frw zatanzwe n’ab’imbere mu Gihugu ndetse n’ibihumbi 3,6 USD yatanzwe n’abakunzi ba Rayon Sports bari hanze.
Perezida wa Rayon Sports kandi yamenyesheje abitabiriye inama ko Akarere ka Nyanza kemeye kuba umuterankunga wabo aho kazajya gatanga miliyoni 100 Frw ku mwaka.
RWANDATRIBUNE.COM