Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yahamagariye umutwe w’inyeshyamba RED-Tabara urwanyaubutegetsi bwe gutahuka mu gihugu maze bagategurira hamwe amatora yo mu mwaka wa 2027 nawo yifuza ko wazaba uhagarariwe.
Ibi umukuru w’igihugu cy’u Burundi yabitangaje ubwo yari mu masengesho asanzwe ategurwa n’ishyaka riri kubutegetsi CNDD-FDD . Yabasabye gutahuka bagategura ahazaza h’igihugu cyabo, ndetse bakaboneraho no gutegura amatora atandukanye ari gutegurwa mu minsi iri imbere.
Yakomeje agira ati« Barashaka ubutegetsi nk’uko babyivugira ngo turaje dutegeke, nkuko byatangajwe mu itangazo ryasohowe na RED-Tabara , ngo barashaka ubutegetsi. Nonese ubutegetsi bw’u Burundi nti bufunguye? 2025 nongere mbibibutse ejo bundi 2025 dufite amatora y’Inteko inshingamategeko ntibaze biyamamaze rwose batorwe no muri 2027 dufite amatora y’Umukuru w’Igihugu nibaze biyamamaze bayobore igihugu. Ati “ ni inde wababujije ubutegetsi koko?”
Uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi yongeye kwibutsa abagize umutwe w’inyeshyamba RED-Tabara ko nabo bakiri mu ishyamba baharanira Demukarasi babanje gucisha make bakemera imishyikirano ,no gucisha ibintu muri Demokarasi ,birangira bashyikiriye ubutegetsi.
Umukuru w’igihugu yabasabye guca bugufi bakanyuza ibintu muri Demokarasi bakaza bagafatanya kwiyubakira igihugu.
Aya masengesho asanzwe ategurwa kuwa kane wanyuma w’ukwezi, agahuza abakomeye bo mu shyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi.
Umuhoza Yves