Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda by’umwihariko ababa mu Bihugu by’amahanga basa n’abatangiye kubona bimwe mu bibazo by’ingutu bafite ndetse bisa n’aho byakunze kubasubiza inyuma aho kugana imbere. Ni byo koko Umunyarwanda yaravuze ngo utazi iyo ava ntamenya iyo agana!
Iyo ahanini ushishoje ugakurikirana amagambo benshi muri bo bavuga, wumva hakunda kuzamo ijambo “Impinduka” abandi bati “turashaka impinduka mu Rwanda!”
Gusa ku rundi ruhande iyo wongeye gushishoza ubona ko impamvu ya benshi muri bo ishingiye ku mateka babayemo mu bihe byashize by’umwihariko kuva mu myaka y’ 1959 ku butegetsi bw’Abaperimehutu no mu gihe cyakurikiye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal na Muvoma ya MRND. Hiyongeraho kandi urwango bafitiye ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda.
Nyuma yo gutsindwa intabara, benshi bagannye iy’ubuhungiro kubera ko batiyumvaga mu mitegekere mishya y’igihugu yari ishyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko hakaba n’abandi bagize uruhare muri politiki mbi y’amacakubiri yagejeje u Rwanda ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari kandi n’abagize uruhare mu kuyishyira mu bikorwa ariko kugeza ubu bakaba batarahindura imyumvire mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bo bahinduye iyo myumvire ishingiye ku macakubiri ahubwo hakimakazwa “Ndi Umunyarwanda; aho kwibona mu ndorerwamo y’amoko.
Mperuka kumva kimwe mu biganiro bikorwa n’abantu baba muri iyo mitwe aho bari bafite insanganyamatsiko igira iti ”Ese wakora impinduka nawe utarahinduka?” Iki ni kibazo nabo ubwabo bakomeje kwibaza.
Bamwe bavuga ko abanyapolitiki bari muri opozisiyo usanga birirwa basakuza bavuga ko bashaka impinduka mu Rwanda mu gihe na bo usanga batarahinduka ahubwo barabaye imbata z’amateka y’amacakubiri ashingiye ku moko. Usibye ko no hagati yabo usanga batumvikana bitewe n’uko bahora mu ntambara za ‘ngo turwane’.
Uwitwa Jean Jaques Bosco uba muri Canada akaba na we abarizwa muri opozisiyo, yunzemo avuga ko yatangajwe no kubona atumira amwe mu mashyaka ari muri opozisiyo ari yo RNC, Amahoro People Congres, FDI Inkingi, FLN, Ishakwe kugira ngo bakorane ikiganiro nyungurabitekerezo ariko agatangazwa no kubona hari bamwe banze kwitabira kubera kudashaka kwicarana na bagenzi babo .
Yagize ati ”Nateguye ikiganiro ntumira amashyaka nka FDI Inkingi, Amahoro People Congress, RNC, Ishyakwe, FLN, bose mbabwira ingingo tuzaganiraho. Baransubije usibye Amahoro people Congress batansubije ukumva baravuga ko batari buboneke. Icyo nasomye ni uko hari bamwe batashakaga guhura n’abandi mu kiganiro kubera urwango bafitanye!. Ntubona ko hari intege nke n’ikibazo mu bantu bo muri opozisiyo bahora bavuga ko bashaka impinduka mu gihe na bo ubwabo batarahinduka. Kuki izo mpinduka bazisaba FPR na Kagame na bo batarahinduka?”
Justin Bahunga utuye mu Bwongereza akaba yarahoze ari umuyobozi wungirije wa FDI Inkingi ndetse akaza no guhabwa umwanya w’ubuyobozi by’agatenyo ubwo Victoire Ingabire yasezeraga muri iryo shyaka mu mwaka 2019, akaba n’umwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, na we yunzemo agira ati ”Kugira ngo uhindure umuntu nawe ugomba kubanza guhinduka. Kugira ngo ibintu bihinduke ugomba kuba intumwa y’iyo mpinduka. Tugomba kuva mu bintu byo guhora dusubira mu bintu bimwe bya kera bishingiye ku moko kuko tutitonze byazatugora. Ese izo mpinduka dushaka ni izihe? Urwo Rwanda dushaka ni uruhe, mu gihe natwe imyumvire yacu itarahinduka. Ibyo tuvuga n’ibyo dukora byerekana ibiri mu mitima yacu.”
Justin Bahunga akomeza avuga ko n’ubwo bakongera kwisubiza ubutegetsi, ikigaragara ari uko ibintu byarushaho kuba bibi ndetse banabirwaniramo bitewe n’uko abanyapolitiki benshi baba muri opozisiyo ikorera hanze bakunze kugaragaza kudahindura imyumvire ahubwo bagikomeje inzira y’amacakubiri no gucikamo ibice kubera gushyira imbere iturufu y’ubwoko runaka ibyo we yise kwikunda gukabije aho buri wese aba avuga ngo “nitwe, ninjye.”
Bahunga asoza agira ati ”Niba musaba ko mu Rwanda bihinduka mwebwe muri opozisiyo mwahinduye iki? Imyaka ishize ari 28, nta kintu duhindura ahubwo imyumvire iracyari ya yindi. Ntibigomba kuba impinduka zishingiye kuri Hutu, Tutsi. Tugomba kwigira ku mateka.”
Ni kenshi mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hakunze kugaragara abantu bashyize imbere iturufu y’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere mu gihe ibi bitekerezo ari byo byagejeje u Rwanda ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
HATEGEKIMANA Claude
RWANDATRIBUNE.COM