Hon. Tito Rutaremera wabaye Umusentari, ubu akaba ari umwe mu bagize Impuguke Ngishwanama, yongeye kwibutsa ko ubwoko bwahozeho mu Rwanda ariko ntacyo butwaye ariko aho abazungu baziye bakayifashisha mu kugaragariza Abanyarwanda ko atari bamwe.
Mu nyandiko ndende akunze gutambutsa ku mbuga nkoranyambaga ze, Hon. Tito Rutaremera, uyu munsi yagarutse ku nyandiko yahaye umutwe yise “Uko amacakubiri ashingiye ku kibazo cy’Abahutu n’Abatutsi yavutse.”
Muri iyi nyandiko y’igice cya mbere, yahaye umutwe ugira uti “Abahutu, Abatutsi n’Abatwa mbere y’Ubukoloni”, yagarutse ku byarangaga Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoloni.
Yavuze ko icyo gihe mu Rwanda hari imirimo itatu; guhinga, korora no guhiga. Ati “Abatungwaga no guhinga bitwaga Abahutu, abatungwaga no korora bakitwa Abatutsi, abatungwaga no guhiga bo bitwaga Abatwa.”
Hon Rutaremara akomeza avuga ko buhoro buhoro uko ibihe byagiye bihinduka amashyamba yagabanutse bituma abahigaga batangira gukora imirimo y’ubukorikori nko kubumba no kubaza.
Icyo gihe kandi Abanyarwanda bakomeje kwiyongera bituma abaroraga batangira ibikorwa byo guhinga, henshi Imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi barayivanga ku buryo abantu bagakoraga byombi cyane cyane abakire.
Akomeza agira ati “Ubworozi bwaje kugira agaciro kanini cyane kuko bwari ubutunzi bwimukanywa (mobile capital), ubuhinzi bwagize agaciro kari hasi y’ubworozi kubera ko ari ubukungu bitumikanywa (fixed capital).”
Icyo gihe ubutunzi bwinshi ni cyo cyari ikimenyetso cy’ubukire uwagiraga ubutunzi bwinshi yahindukaga Umututsi.
Ati “Umunyarwanda wagira inka yabaga Umututsi, ugize inka nkeya cyangwa ntazigire akaba Umuhutu, Umutwa akaba wa wundi utunzwe no kubumba no kubaza.”
Hon Tito Rutaremara akomeza avuga ko abazungu basanze Umuryango nyarwanda waramaze kwirema uku, ati “bageze ibwami basangayo abantu b’ibwami ari Abatutsi (abakire) bati: “aba nibo bagomba kuba barazanye amajyambere.” Batangira kwibaza bati “aba batutsi baturutse hehe?, ese abahutu bo baturutse hehe?”
Akomeza agira ati “Abahutu bo, abazungu bemeraga abo bitaga ba Bantu baturutse muri Chad na Cameroon, ko abatwa ari bo bari mu mashyamba yo mu Rwanda. Ikibazo gikomeza kuba aho abatutsi baturutse kuko babitiriraga ko aribo bazanye amajyambere.”
Ngo nyuma baje kwemeza ko race y’abatutsi yaturutse Ethiopia ikazana amajyambere mu Rwanda.
Barongera bareba mu mibereho y’abanyarwanda basanga babayeho kimwe, bajya mu rurimi basanga bafite ururimi rumwe, bajya mu myemerere basanga bafite Imana imwe bemera bose kandi basenga kimwe, bareba mu muco basanga bafite umuco umwe.
Ati “Bareba no ku gutura basanga batuye hamwe, mbese ibintu byose babayeho mu buzima bumwe. Abahanga b’abazungu ubumwe bw’abanyarwanda burabacanga.”
Byatumye abo bazungu aatumiza abahanga bo gupima imisaya, amazuru, umutwe, agahanga, ijosi. Aba bahanga nabo bababwira ko Abanyarwanda bose ari kimwe. Abategetsi ba leta y’ababiligi n’abategetsi b’idini gatulika baranga barahira bati: “abanyarwanda bose ntibagomba bamwe.”
Umwe muri uri wari smart: arabwira ati: ariko mwaretse ufite inka zirenze 10 abe umutsi, ufite inka ziri hasi y’icumi cyangwa utayigira abe umuhutu babishyiraho mu biba bityo babyandika mu ibuke (boek).
Aha ni ho batangiye kubonera aho bamenera ngo binjize mu Banyarwanda amoko, berekane ko atari bamwe ari na byo byaje kubyara amacakubiri.
RWANDATRIBUNE.COM