Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’ uBurundi CNL rikomeje gushinja Leta ko abantu bahabwa akazi mu gihugu bagendeye kumashyaka. Dore ko bahamya ko abahabwa akazi ari abo muri CNDD-FDD.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 02 Gicurasi ubwo bahimbazaga umunsi mpuzamahanga w’abakozi. babitangaje bavugaga ko mbere y’uko batanga akazi, habanza kurebwa niba ibitekerezo by’uhabwa akazi .
CNLyatangaje ko uyu munsi uje, mu gihe mu gihugu hari ikibazo gikomeye cy’izamuka rikabije ry’ibiciro, ibi bikaba ari ikibazo gikomereye abakozi muri iki gihe.bagakomeza bavuga ko umushahara wakagombye kwiyongera bigendanye n’ibiciro biri ku isoko.
Iri shyaka rikaba risaba ko reta yakongera umushahara mu rwego rwo gufasha abakozi ba leta.
Uwineza Adeline