Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro yatangaje ko kuzahura umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda bigeze ahashimishije nubwo hari ibibazo bicye bitarakemuka.
Ibi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, yabitanagaje Kuri uyu wa 03 Gicurasi ubwo yamurikaga bimwe mu bikorwa yagezeho mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari, ni ukuvuga hagati y’amezi ya Mutarama na Werurwe 2022.
Minisitiri Shingiro yavuze ko mu byo bashyizemo imbaraga harimo no mu mibanire n’amahanga, nko kuzahura umubano n’u Rwanda n’u Burundi.
Yagize ati “Twakomeje urugendo rwo kuzahura umubano wacu n’u Rwanda. Urugendo rugeze ku ntambwe ishimishije.”
Umubano w’igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi wakomeje kuzambywa no kutumvikana ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda aho u Burundi bwavugaga ko abahungiye mu Rwanda bagize uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi muri 2015.
Kuva icyo gihe Ibihugu byombi byakomeje kurebana ay’ingwe aho ubutegetsi bw’u Burundi bwakomeje gusaba u Rwanda kohereza abo bantu mu gihe u Rwanda rwo rwakomeje kuvuga ko ikibazo cy’izimpunzi kiri mu maboko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ko ntacyo rwabikoraho.
U Rwanda narwo rwakomeje gushinja iki gihugu gukorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda bakorera mu burasirazuba bwa Congo bitwa FLN.
Kuwa 15 Werurwe 2022 Perezida Kagame yoherereje mugenzi we w’u Burundi, ubutumwa buganisha ku gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi. Icyo gihe Perezida Ndayishimiye yabushyikirijwe na Minisitiri w’Ingabo, Major General Albert Murasira mu biro bye i Gitega.
Ni urugendo rwabaye nyuma y’uko muri Mutarama 2022, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Ezéchiel Nibigira, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye Evariste.
Icyo gihe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “bagiranye ibiganiro by’ibanze ku gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”
Mu bihugu bihana imbibi n’igihugu cy’u Rwanda kugeza ubu imipaka y’u Rwanda n’u Burundi ni yo igifunze, mu gihe indi mipaka yose yafunguwe. Umubano mwiza w’ibihugu byombi witezweho byinshi , mu gihe baba bafunguye imipaka.
Abasesenguzi mu bya politiki basanga ijambo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Amb.Albert Shingiro yagejeje ku nteko ishinga amategeko y’u Burundi riganisha ku ifungurwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi cyane ko uruhande rw’u Rwanda rwo rwamaze gutangaza ko rwafunguye imipaka yarwo iruhuza n’iki gihugu.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM