Biravugwa ko Umuyoboke w’umutwe wa RNC witwa Obed Katureebe uzwi ku mazina ya RPF Gakwerere kuri facebook ashobora koherezwa mu Rwanda nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano za Uganda.
Nubwo bikiri urujijo ariko amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zo muri Uganda, avuga ko Obed Katureebe, umukozi mukuru mu kigo gishinzwe itangazamakuru muri Uganda (UMC), akaba n’umuntu ukomeye mu ishyaka rya RNC rya Kayumba Nyamwasa yaba amaze iminsi ari mu maboko y’ikigo cy’ubutasi bwa Uganda CMI.
U Rwanda rushinja Obed Katureebe kurwibasira ku mbuga nkoranyambaga yiyita RPF ku mbuga nkoranyambaga, uyu Gakwerere hakaba hashize iminsi ibiri atawe muri yombi n’ubutasi bwa Gisirikare (CMI), mu gihe andi makuru avuga ko acungiwe umutekano kubera abantu bashaka kumugirira nabi.
Amakuru avuga ko Katureebe yafatiwe mu rugo rwe mu gace ka Kyanja, mu nkengero za Kampala kuri uyu wa Mbere, afatwa n’abantu bitwaje imbunda baturutse muri CMI.
Inshuti ye ya hafi yagize iti ”Abayobozi mu gisirikare bageze mu rugo rwa Katureebe ahagana saa cyenda z’amanywa, aba ngo binjije Katureebe mu modoka bamujyana ahantu hatamenyekanye.”
Kugeza ubu, umuryango wa Katureebe wari ukigerageza gushakisha amakuru ye nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Umuyobozi wa UMC, Ofwono Opondo yabajijwe kuri iki kibazo yahakanye ko afunzwe “Ati ntabwo afunzwe ariko arindiwe umutekano.”
Opondo yakomeje agira ati ”Abantu bashakaga kumugirira nabi, ariko abashinzwe umutekano bari kuwumucungira.”
Opondo yongeyeho ko abashinzwe umutekano babijeje ko mu minsi nk’itanu bazaba bafashe abantu bashaka kugirira nabi Katureebe.
U Rwanda rwavuzwe muri iyi nkuru
Chimpreports yatangaje ko mu iperereza yakoze, rigaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse kuvuga ko Katureebe yakoreshaga izina rya Gakwerere mu kugaba ibitero kuri Perezida w’u Rwanda.
Kuri Facebook Gakwerere akaba azwi nk’umuntu ukunze kwibasira abayobozi b’u Rwanda abashinja ibyaha bitandukanye.
Katureebe ariko yahakanye ko ari we nyuma ya konti y’uwiyita Gakwerere ati “Birababaje cyane kuba nanjye ntazi iby’uwo mu blogger. Nahisemo kudasubiza ibirego byinshi by’abakoresha internet mu Rwanda kubera ko nari nzi ko nta ngano y’amagambo yari kunsonera mu gihe ibihugu byombi bigihanganye.”
Uwitwa Gakwerere na we uvuga ko ntaho ahuriye na Katureebe, na we yavuze ko ari we wa nyawe aho kuba Katureebe.
Obed Katureebe ni muntu ki?
Obed Katureebe ni Umugande ariko ufite inkomoko mu Rwanda, akaba yarabyawe na nyakwigendera Rev.Joas Katureebe na Anne Maria Katureebe.
Uyu mugabo ubarizwa i Kampala muri Uganda yarangije muri kaminuza ya Makerere mu ishami ry’itangazamakuru, nyuma yaho yaje no gukorera bimwe mu binyamakuru byo muri kiriya gihugu cya Uganda nka All Africa, Daily Monitor, Chimpreport aho yabikoreraga nk’umwanditsi mukuru nyuma yaho yaje no gukora muri New vision kuva muri 2004 kugeza muri 2014, kuva icyo gihe yazamuwe mu ntera na komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda (UCC) mu biro by’Umukuru w’igihugu aza kuba umuyobozi mukuru w’itangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga.
Katureebe kandi ni mubyara wa Karegeya Patrick akaba afite barumuna be babiri Gordon Katureebe kuri ubu akora nka Komiseri mukuru wa Uganda i Copenhagen no muri Denmark, naho Karugaba Nathan Alias Toto wasezerewe mu biro by’ubutasi bw’igisirikare cya UPDF ariko ubu akaba yarabaye poropagandisite w’ishyaka rya Kayumba Nyamwasa (RNC)
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM