Dosiye y’ikirego kiregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ukurikiranyweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye bamwe mu bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, yagejejwe mu Bushinjacyaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwashyikirije Ubushinjacyaha iyi dosiye ya Prince Kid uregwa ibyaha bitatu.
RIB yatangaje ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Prince Kid umaze icyumweru n’igice atawe muri yombi, asanzwe ari umuyobozi wa kompanyi yitwa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Ubwo yatabwaga muri yombi, havuzwe amakuru menshi ko uyu musore akekwaho kuba yaratse ruswa y’igitsina bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa.
Hari n’amajwi yagiye hanze yumvikanamo Prince Kid ari kureshya Miss Muheto Nshuti Divine amubwira ko yamwimye ibyishimo nyamara awe yaramukoreye ibishoboka byose.
Amakuru avuga ko Prince Kid yakaga ruswa y’igitsina bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda, abizeza ko bazatsinda iri rushanwa.
RWANDATRIBUNE.COM