Umupadiri uyobora ishuri rya Saint Ignace Mugina ryo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina, yatawe muri yombi na RIB imukurikiranyeho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake byakorewe bamwe mu banyeshuri yahanishije inkoni akabaca ibisebe.
Uyu Mupadiri witwa Jean Paul Ndikuryayo, yatawe muri yombi nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto igaragaza ikimero cy’umukobwa kiriho imibyimba bivugwa ko yayitewe n’inkoni yakubiswe n’umuyobozi wa Saint Ignace.
Iyi foto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 03 Gicurasi 2022, yakurikiwe n’ibyifuzo bya benshi bagaragaje ko uwakoreye uyu mwana iki gikorwa akwiye kubibazwa.
Ku isonga hari umuryango w’abaharanira uburenganzira bwa muntu uzwi nka CLADHO wavuze ko RIB ikwiye kwinjira muri iki kibazo kuko kigize icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko uru rwego rwamaze guta muri yombi uyu Mupadiri,
Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Yafunzwe, arakurikiranwa afunze.”
Amakuru avuga ko umunyeshuri wagaragaye muri iyo foto atakubiswe wenyine ahubwo ko yakubitanywe n’abandi babiri barimo babiri b’imyaka 16 n’undi umwe w’imyaka 14.
Ubu Padiri Jean Paul Ndikuryayo afungiye kuri station ya RIB ya Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi mu gihe abo ban abo bari kwitabwaho kwa muganga ngo bavuzwe ibikomere batewe n’ibihano biremereye bahanishijwe.
RWANDATRIBUNE.COM