Umutoza wa APR FC Adil Erradi Muhammed yongeye kwatsa umuriro ku itangazamakuru ry’imikino, nyuma yo gutangaza ko abanyamakuyru bakora imikino mu Rwanda batize neza.
Ibi umutoza Adil yabitangaje nyuma y’umukino ikpe ye ya APR FC yatsinzwemo na Marine FC ifatwa nka murumuna wayo igitego 1:0 mu mukino w’igikombe cy’amahoro.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru anemeza ko ari nacyo cya nyuma agiranye naryo muri uyu mwaka w’imikino, yavuze ko hari abanyamakuru bo mu Rwanda batakabaye basesengura umupira w’amaguru, cyane ko ngo asanga nta bumenyi bafite bubemerera gusesengura uyu mukino.
Yagize ati” Nubaha itangazamakuru, ariko ikibazo nyamukuru umupira w’u Rwanda ufite ni itangazamakuru.Impamvu ni uko ridafite abantu b’abahanga, bize neza kandi basobanukiwe umupira w’amaguru”
Adil Mohamed yikomye by’umwihariko abanyamakuru, Kanzungu Claver na Mucyo Antha bakorera Radio&TV 10 Rwanda na Kayishema Titi Thierry ukorera urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru RBA.
Adil avuga ko ngo Kazungu Claver utarigeze areanga umwaka wa 5 w’amashuri abanza na Antha udafite aho yize hazwi batakabaye baza imbere mu busesenguzi bw’umupira w’amaguru.
Akomoza kuri Kayishema, Adil yamushinje ko ngo yigeze avuga ko APR yaguze umukino yatsinzemo ikipe ya Etoile de l’Est 3:1 ku munsi wa 25 wa Shampiona y’u Rwanda Primus National League.
APR FC nubwo yatsinzwe na Marine, yakomeje mu cyiciro gikurikiraho kubw’impamba y’ibitego 2 yari yatsinze mu mukino ubanza. Mu mukino wa ½ cy’irangiza izahura na Rayon Sport.