Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri ryasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke kwishyura hafi miliyoni 32 Frw kugira ngo bubashe gukoresha ibizamini by’akazi ku mya itandukanye.
Ibaruwa dufitiye kopi, igaragaza umuyobozi wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien yanditse asubiza iy’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney wamusabye kubatiza umwanya n’ibikoresho kugira ngo bakoreshe ibyo bizamini.
Umuyobozi w’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney yari yandikiye ubuyobozi bwa INES Ruhengeri, abusaba ko bazabatiza ahazakorerwa ibizamini ku bakandida basaga 6 300 bahatanira imyanya itandukanye y’akazi mu Karere ka Gakenke.
Muri iyi baruwa, Padiri Dr Hagenimana wasubiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke abweremera ibyo bwasabye
Muri iyi baruwa agira ati ”Nshingiye ku baruwa yanyu yo kuwa 25 Mata 2022 isaba kwemererwa gukoreshereza ibizamini by’akazi muri Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, Mbandikiye mbanenyesha ko tubemereye gubihakoreshereza kuva ku itariki ya 9 kugeza kuya 12 Gicurasi 2022.”
Dr Hagenimana akomeza avuga ko buri mukandida agomba gutangirwa 5 000 Frw yo gukodesha ibikoresho birimo mudasobwa zizifashishwa mu bizamini byanditse.
Ati ”Tuboneyeho kubamenyesha ko umukandida umwe muzamwishyurira ibihumbi 5 bijyanye no gukoresha mudasobwa n’ibindi bintu bizifashishwa mu migendekere myiza y’ibizamini.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Jean Marie Vianney Nizeyimana yabwiye Rwandatribune ko amafaranga INES Ruhengeri yishyuza azatangwa n’Akarere cyane ko ari amafaranga agenwa mu ngengo y’imari, bikaba biteganijwe ko azatangirwa abakandida 6.376, bemerewe gukora ibizamini byanditse ku myanya inyuranye.
Yagize ati ”Aya Mafaranga azishyurwa n’Akarere ntabwo ari abakandida bazakora ikizamini bazayishyura.”
Ku bijyanye no kuba Akarere katarakoresheje uburwo bugezweho bwo gukora ibizamini aho umukandida ashobora gukora ikizamini yibereye iwe mu rugo bizwi nka E-Exam, avuga ko na bo bakoresheje ikoranabuhanga kuko ari nacyo batiriye mudasobwa ku ishuri rya INES Ruhengeri.
Meya Nizeyimana akomeza avuga ko impamvu bahisemo ko abakandida bazakora ibizamini mu Karere ka Gakenke bagomba gukorera hamwe, ari ukwirinda icyuho cy’uko baramutse bakoreye ahatandukanye, bishoboka ko barema amatsinda bagakorana ikizamini, cyangwa se umuntu akaba yakorera undi ikizamini.
Imyanya ihatanirwa mu karere ka Gakenke iri mu byiciro 12, aho umubare w’abemerewe gukora ibizamini byanditse (Shortlisted Candidates) babarirwa mu 6.376 bazatangwaho angana 31.880.000 Frw.
RWANDATRIBUNE.COM