Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, akaba afungiwe iwe.
Byatangajwe na RIB mu itangazo yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi, aho uru rwego rwemeje ko Bamporiki wari muri Guverinoma y’u Rwanda kurikiranyweho ibi byaha.
Iri tangazo rya RIB rigira riti “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”
Iri tangazo rya RIB risohotse nyuma y’iryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryatangazaga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagaritse Bamporiki ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Amakuru yo kuba Bamporiki akurikiranyweho icyaha cya ruswa yatangiye kumvikana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho bivugwa ko yafatanywe n’undi muyobozi mu Buyobozi bw’Umujyi wa Kigali bari mu bikorwa bya ruswa.
Kugeza ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwo ntiburagira icyo butangaza kuri uwo muyobozi, gusa bamwe mu bakukirana amakuru bavuga ko bombi we na Bomporiki bafatiwe mu cyuho bari muri ibyo bikorwa bya ruswa.
RWANDATRIBUNE.COM