Nyuma yo gutegura uruzinduko rwagombaga kujyana n’umukuru w’igihugu cy’uburundi ,Abavuzi b’ingoma bo mu Gishora , muri Komine Giheta barasaba gusubizwa amafaranga miriyoni zirenga esheshatu z’amarundi bakoresheje mu myiteguro y’uru rugendo , bari kujyanamo n’umukuru w’igihugu mu mujyi wa Dubaï muri Emirates Arabes-unis.
Uru rugendo rwaje gusubikwa k’umunota wa nyuma, maze hagenda abandi mu mwanya wabo. Byari biteganijwe ko uru rugendo rwagombaga kuba kuwa 08 Ugushyingo 2021
Umuyobozi w’aba bakaraza avuga ko babwiwe ko bazatanga impapuro z’ibyakoreshejwe bita «réçu» mu rurimi rw’igifaransa zigaragaza aho baraye,, ibyo bariye ,ibyo banyoye ndetse n’ingendo bakoze.bakamenyeshwa ko nibabibura ntayo bazahabwa.
Umuyobozi mukuru mubiro bishinzwe umuco avuga ko hari ibirimo bikorwa kugira ngo amafaranga yabo bayasubizwe. Ni mu gihe umutegetsi ushinzwe ikigega cya leta aherutse kwandikira umuyobozi mu mukuru ushinzwe ingendo, amubwira ko ntampapuro zerekana uburyo bakoresheje ayo mafaranga.
Umuhoza Yves