N’ubwo ikibazo cy’indwara ziterwa n’umwanda ari kimwe mu bibazo byahagurukiwe mu Rwanda, kugeza ubu hari uduce tumwe na tumwe usanga twaribasiwe na zimwe mu ndwara ziterwa n’isuku nke, murizo harimo n’amavunja imwe mu ndwara benshi bakekaga ko yacitse, nyamara mu karere ka Musanze yarahaciye ingando, dore ko uretse n’abana ubu n’abakuze wagira ngo bahanye igihango.
Mu murenge wa Musanze Umwe mu mirenge igize akarere ka Musanze benshi mubahatuye bibasiwe n’iyi ndwara ikomoka k’umwanda, bavuga ko ngo ubukene aribwo buyibatera, ngo kuko hari igihe Babura amazi yo kwiyuhagira.
Amavunja ni indwara iterwa n’umwanda ukabije, ariko ashobora kwirindwa ,nyamara aba baturage bo muri uyu murenge bo bakavuga ko batamenya igihe azira, dore ko bamwe yamaze guhindura imiterere y’ ibirenge byabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Musanze Ramuri Janvier yatangaje ko bakoze ibarura bashaka kumenya umubare w’abarwaye amavunja bahasanga abarenga 50, nyamara kuberako umubare ugenga wiyongera umunsi ku wundi iyo mibare igenda ihinduka. Yakomeje avuga ko abaturage bafatanya n’abajyanama b’ubuzima bagakora umuganda wo guhandura aya mavunja.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ubwo aheruka kuvuga ku kibazo cy’abanyarwanda bakirwara amavunja mu mwaka wa 2015, yavuze ko uburangare bw’abayobozi ,butuma abaturage barwara amavunja butagomba kwihanganirwa.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere tugize intara y’amajyaruguru , gakungahaye kugihingwa cy’ibirayi . nyamara ni kamwe mu turere twashegeshwe n’amavunja.
Umuhoza Yves