I Paris mu Bufaransa, haratangira kuburanishwa urubanza ruregwamo Umunyarwanda Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro wagize uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi muri iyi Perefegitura.
Laurent Bucyibaruta ashinjwa gukangurira Abahutu kwica Abatutsi muri Perefegitura yari abereye umuyoozi abinyujije mu nama yakoreshaga.
Mu kwezi k’Ukuboza 1993 bivugwa ko yakoreshereje inama mu isoko rikuru rya Gikongoro, akangurira abaturage gukusanya amafaranga yo kugura intwaro zo kwivuna umwanzi, bivugwa ko uwo mwanzi wavugwaga ‘yari Umututsi.’
Ikindi kimuvugwaho ni uko yahaye abasirikare n’abapolisi amabwiriza yo kwica Abatutsi hirya no hino mu bice yategekaga.
Aho harimo muri Cyanika na Kaduha habereye ubwicanyi hagati y’amatariki 21 Mata 1994 n’Itariki 22 Mata 1994.
Taliki 07 Gicurasi 1994 nabwo bivugwa ko Laurent Bucyibaruta yatanze itegeko ry’uko Abatutsi [kazi] bigaga mu ishuri ry’abakobwa rya Kibeho nabo bicwa.
Uyu mugabo w’imyaka 78, agiye gutangira kuburanishwa kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi 2022, nyuma y’uko muri 2018 Umucamanza yemeje ko aburanishwa n’Urukiko ruburanisha ibyaha bikomeye Court d’Assises de Paris.
Mu kwezi k’Ukwakira 2018, ubushinjacyaha bwashinje Laurent Bucyibaruta uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Umucamanza wari washinzwe iyi dosiye yaje kwanzura ko ijyanwa mu Rukiko ruburanisha ibyaha by’ubugome bita Court d’Assises de Paris, gusa muri 2019 Bucyibaruta arajurira.
Tariki 21 Mutarama 2021 Urukiko rwemeje ko Bucyibaruta aburanishirizwa muri uru rukiko, bikaba biteganyijwe ko iburanisha rya mbere riba uyu munsi.
RWANDATRIBUNE.COM