Abacuruzi bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakorera mu Rwanda bavuga ko ibigo by’imari byo mu Rwanda bifunga kare bakabura aho baka serivisi z’imari mu masaha y’ijoro.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi 2022 mu nama yahuje abayobozi b’Uturere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba, baganira ku bucuruzi bwambukiranya imipaka.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bihuzwa ahanini n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi.
Abanye-Congo bagaragaje kwinubira servisi mbi z’ibigo by’imari mu Rwanda aho bemeza ko bifunga kare, baza gushaka serivisi z’imari bakazibura.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yasabye Abanyarwanda bakorera ibigo by’imari kujya borohereza aba banye-Congo, bakabakira neza abafite amadorali menshi bagashyirirwaho umurongo w’umwihariko kugira ngo badatinda ku mirongo.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yavuze ko bagiye kureba icyo bakora ku mbogamizi zagaragajwe.
Ati “Urugero twebwe turavuga ngo amata kugira ngo akomeze ubuziranenge bwayo igihe kirekire ni uko agomba gutwarwa mu bicuba, bo bakavuga bati ‘twebwe kubera ingendo nini tuyakoresha, tuyashaka mu majerekani, twashatse amajerekani afite isuku tukabashyiriramo amata bifuza’.”
Guverineri Habitegeko yagaragaje ko Abanyarwanda bafite amahirwe yo kuba baturanye na Congo, abasaba kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kuko bafite isoko muri iki gihugu cy’abaturanyi.
Iyi nama izongera guterana nyuma y’amezi atatu hasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’ibyumvikanyweho.
Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, giherutse kwemezwa nk’umunyamuryango mushya wa Afurika y’Iburasirazuba n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu. Iki gihugu kibonwa nk’isoko ryiza kuri uyu muryango cyane ko cyatumye imbibi zawo ziva ku Nyanja y’Abahinde zigakora no ku Nyanja ya Atlantica.
RWANDATRIBUNE.COM