Mu rubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruri kubera i Paris mu Bufaransa, umwunganira mu mategeko yahishuriye urukiko ko arembejwe n’indwara y’igisukari [Diabetes] asaba urukiko ko yajya abaurana yicaye mu kagare.
Bucyibaruta winjiye mu cyumba cy’Urukiko asunikwaga mu kagare, yabajije urukiko niba yakomeza kwiregura yicaye, rurabimwemerera kuko impamvu z’uburwayi yatanze zemewe.
Ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bishinjwa Bucyibaruta, bivugwa ko yabikoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yari abereye umuyobozi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Laurent ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi aho yatangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi, yahakanye ibi byaha.
Umunyamategeko Jean-Marie Biju-Duval, umwe mu bunganira Bucyibaruta, yavuze ko umukiliya we arwaye “bikomeye indwara y’umutima na diyabete.”
Uyu munyamategeko yavuze ko urwego rw’uburwayi Bucyibaruta agezeho bushobora gutuma yitaba urukiko , gusa agaragaza imbogamizi z’uburwayi nka zimwe mu zatuma atisobanura neza.
Urukiko rwavuze ko ibyo umunyamategeko wa Bucyibaruta atanga nk’impamvu zatuma rudakomeza, zidafite ishingiro, rutegeka ko urubanza rugomba gukomeza.
Bucyibaruta w’imyaka 78 aregwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro.
Ku isonga, dosiye irega Bucyibaruta igaragaza ko yashishikarije Abatutsi guhungira mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n’uburinzi. Si ko byagenze ariko kuko mu minsi micye yakurikiyeho Abatutsi babarirwa mu bihumbi batewe n’Interahamwe zirabica.
Si aha gusa Bucyibaruta anaregwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi, kuko anaregwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abanyeshuri b’Abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry’i Kibeho, ubu ni mu karere ka Nyaruguru, ku itariki ya 07 y’ukwezi kwa gatanu mu 1994.
Anaregwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe imfungwa z’Abatutsi zirimo n’abapadiri batatu kuri gereza ya Gikongoro.
Anashinjwa kandi yari umwe mu batumizaga akanitabira inama zacurirwagamo imigambi yo kwica Abatutsi muri Gikongoro
RWANDATRIBUNE.COM