Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Mali General Oumar Diarra ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 mu Rwanda.
Uyu munsi tariki ya 10 Gicurasi, niho General Jean Bosco Kazura umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yakiriye mu biro bye mugenzi wo muri Mali ari kumwe n’itsinda ayoboye aho bari hano mu gihugu cy’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi aho bashaka kugira Ubumenyi bw’isumbuye buri ruhande rushaka kwigira k’urundi.
Gen Kazura abakira yari ari kumwe na Minisitiri w’ingabo Major General Albert Murasira
Amakuru dufite avuga ko nyuma yo kwakirirwa muri Minisiteri y’ingabo Gen Diarra arasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Abasirikare ba Mali bageze mu Rwanda baje kuganira na bagenzi babo kugirango bahabahane ubumenyi bwisumbuye butandukanye mu rwego rwo kugirango imirimo yabo ikomeze gukorwa kinyamwuga.
Uwineza Adeline