Mu nama yateraniye i Kigali, igahuza impuguke zitandukanye zo muri Afurika hagaragrijwe mo ko ururimi rw’Igiswahili,ruri mu bihatse amahirwe menshi mu nyungu z’umunyafurika, ko rukwiye gutezwa imbere, rugakoreshwa na buri munyafurika.
Muri iyi nama nyungurana bitekerezo yateranye kuri uyu wa 10 Gicurasi 2022 igahuza impuguke zitandukanye zo ku mugabane wa Afurika,zigize Inteko nyafurika mu ndimi (ACALAN) zirebera hamwe uko ururimi rw’Igishwahili rwarushaho gutezwa imbere.
Muri iyi nama ibaye bwa mbere, nyuma yaho Igiswahili cyemejwe nk’ururimi rwa Afurika, izi mpuguke zasabye ko ibihugu byose by’Afurika byakagombye kwigisha ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi by’Afurika rwakwigishwa mu mashuri yose ari muri Afurika dore ko rwifshishwa nabenshi kuri uyu mugabane.
Igiswahili ni ururimi rukoreshwa cyane ku mugabane wa Afurika haba ibihugu byo muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, n’ibyo mu Majyepfo ya Afurika SADEC bikoresha cyane uru rurimi.
Igiswahili kandi ni rumwe mu ndimi 8 zemewe zikoreshwa mu muryango w’Abibumbye.
Umuhoza Yves