Umwe mu bakiliya ba Cogebanque ishami rya Nyabugogo, arashinja umuyobozi w’iri shami kumwibira umushinga yari yajyanye muri iyi banki yaka inguzanyo, aho kugira ngo ayihabwe ahubwo uyu muyobozi arawumunyanganya.
Uyu muturage muturage witwa Harindintwali Joseph yabwiye RWANDATRIBUNE.COM ko yatangiye kwaka inguzanyo mu mwaka wa 2021 muri iyi banki ariko agakomeza gusiragizwa ntanamenyeshwe ko azayihabwa cyangwa ko ataziyabwa ahera mu rungabangabo kugeza aho yisanze umushinga we waratangiye gukorwa n’Umuyobozi w’ishami rya Cogebanque Nyabugogo witwa Kamana Janvier.
Harindintwali Joseph avuga ko uyu muyobozi w’ishami rya Cogebanque Nyabugogo yamubwiye ko azamusura kugira ngo babone kukamuha inguzanyo.
Uyu mukiliya wa Banki, avuga ko uyu muyobzi aho kuza kumusura mu minsi y’akazi yaje ari ku Cyumweru ari kumwe n’umugore we hamwe n’umwana wabo, akabasobanurira buri kimwe uko umushinga ukora ntacyo asize inyuma.
Avuga ko uyu muyobozi yatashye amwizije ku kumufasha kugira ngo ahabwe inguzanyo yo kwagura umushinga we.
Harindintwali Joseph avuga yategereje ko ahabwa iyi nguzanyo ariko amaso agahera mu kirere ahubwo akaza kumva umushinga we uri gukorwa n’uyu muyobozi w’Ishami rya Banki.
Yagize ati “Usibye no kuntwara umushinga yatwaye n’umukozi wankoreraga kugira ngo amukoreshe muri uwo mushinga wo gukora amasabune ku Ruyenzi.”
Umuyobozi w’ishami rya Cogebanque Nyabugogo, Kamana Janvier yemereye RWANDATRIBUNE.COM ko ibi byose byabaye ariko ko yabiganiriyeho n’uyu mukiliya ndetse ko yamuhaye imbaba.
Kamana Janvier avuga ko ubu nta kibazo afitanye na Harindintwali Joseph ndetse ko agiye kumufasha kubona inguzanyo mu gihe cya vuba mu gihe uyu mukiliya avuga ko n’ibi bimaze igihe ariko bikaba bitarakozwe.
Ese koko uyu mukiriya yatanze imbabazi nk’uko uyu muyobozi abivuga?
Uyu muyobozi wa Cogebanque ishami rya Nyabugogo akimara kumenya ko ikibazo cyageze mu itangazamakuru we ubwe yiyandikiye ibaruwa afatanyije n’undi mukiliya w’iyi banki witwa Bimenyimana Léopold nk’umuhuza ngo baragenda basinyisha uyu muturage nk’aho atanze imbabazi nyuma yo gusinyishwa bongera kumwizeza ko agiye guhabwa inguzanyo mu gihe cya vuba nabwo arategereza araheba.
Uyu mukiriya avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye ku buryo ngo yazinutswe imikorere y’iyi banki kuko ibyo yasabwaga yabitanze ariko ntiyahabwa serivisi yasabaga.
Ati “Narazinutswe barenganyijwe n’uwakabaye amafasha ndasaba kurenganurwa kuko ni akarengane nakorewe katakabaye gakorwa muri iyi banki twari tuzi ko ikora neza.”
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque (CEO) Guillaume Ngamije Habarugira, aganira na RWANDATRIBUNE.COM, yavuze ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo kuko nta makuru bari bagifiteho ariko ko biramutse aribyo byaba binyuranije n’amahame ya yanki.
Yagize ati “Ntabwo twari tukizi ariko tugiye kugikurikirana tuzabagezaho ibyo twagezeho mu gihe cya vuba tumaze kumenya uko ikibazo giteye.”
Banki Nkuru y’u Rwanda nayo ivuga ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo bakamenya akarengane kakorewe umukiriya wa Cogebanque.
Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho amakuru arambuye n’uko ubuyobozi bwasanze ikibazo kimeze
Éric Bertrand NKUNDIYE
RWANDATRIBUNE.COM