Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yanenze uko inzego z’Ubucamanza zitwaye mu rubanza ruregwamo Dr Sahabo Christophe wari umuyobozi w’Ibitaro by’ikitegererezo mu Burundi, ushinjwa kunyereza umutungo wa Leta, zikaba zitaramucira urubanza.
Perezida Evariste yabitangaje kuri uyu wa 10 Gicurasi 2022 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yagarukaga ku mikorere y’inzego z’ubucamanza mu Gihugu cye.
Yagarukaga kuri Dr Sahabo Christophe watawe muri yombi mu ntangiro za Mata 2022 wayoboraga Ibitaro by’Ikitegererezo bya Kira.
Perezida Evariste Ndayishimiye yakomeje agira ati “uyu mugabo usanzwe ayobora ibitaro bya Kira Hospital, akurikiranyweho icyaha cyo gusahura umutungo w’Igihugu.”
Akomeza avuga ko iyo ubutabera buba bwakoraga neza uko bikwiriye Dr Sahabo yakabaye yaraciriwe urubanza agakanirwa urumukwiriye.
Ibi Umukuru w’igihugu yabivuze nyuma yo guhagarikwa ku kazi kwa Dr Sahabo Christophe, usanzwe ayoboye ibitaro bikuru bya Kira. uyu muganga wahagaritswe kuri uyu wa mbere, hanyuma agahita yerekezwa muri Kasho y’abashinzwe gukora iperereza mu mujyi wa Bujumbura.
Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryakozwe abashinzwe iperereza bari bahagarariwe na Alfred Innocent Museremu, bari kumwe kandi n’uhagarariye ishyirahamwe SOCABU naryo rifite imigabane myinshi muri ibi bitaro.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM