Esperance Hope Irakora uvuka i Miulenge muri Kivu y’Amajyepfo ahatanye n’abagabo bane ku mwanya wo guhagararira ishyaka ry’aba-Republican mu nteko ishingamategeko ya leta ya Iowa muri Amerika.
Irakora avuga ko avuka mu misozi miremire y’i Mulenge, amaze imyaka 7 muri Amerika, aho avuga ko yageze ahunze ibitero by’Aba Mai Mai bikunze kugariza abatuye muri ako gace.
Mu ntara akomokamo ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa hashize imyaka irenga 20 hahora intambara z’imitwe yitwaje intwaro yiyitirira amoko, n’ubu zigikomeje.
Asobanura impamvu yinjiye muri Politiki yagize ati: “Nakuze nkunda abantu, nkunda n’ubutabera, ariko nkura ndengana mu gihugu cyanjye kandi ntekereza ko politike yagize uruhare runini muri iryo rengana ryanjye.
Aganira na BBC dukesha iyi nkuru ,Irakora avuga ko muri Amerika yahasanze ibintu bitari byiza bityo akaba ashaka gushyiramo ijwi rye n’imbaraga kugirango agire ibyo ahindura.