Malawi imaze igihe yarasinye amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa Muntu yatangiye urugendo rwo gukuraho igihano cy’urupfu mu mategeko y’icyo gihugu, nyuma y’ukwezi kumwe hemejwe raporo isaba ko icyo gihano gikurwaho.
Inteko Ishinga Amategeko ya Malawi yatangiye ibiganiro bigamije gukuraho igihano cy’urupfu muri icyo gihugu, nyuma y’uko iyi nteko iherutse gutegeka Komisiyo yayo Ishinzwe Amategeko gukusanya ibitekerezo by’abaturage mbere yo gufata umwanzuro wo gukuraho icyo gihano.
Malawi isa nk’aho imaze umwaka icyo gihano cyarakuwe nyuma y’aho muri Mata umwaka ushize, umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga rw’icyo gihugu akuyeho igihano cy’urupfu ku muntu wari wagikatiwe, avuga ko gihabanye n’uburenganzira ku buzima butangwa n’Itegeko Nshinga rya Malawi.
Uwo mucamanza yategetse ko abandi bari barahawe icyo gihano bose imanza zabo zisubirwamo kuko gihabanye n’amategeko.
Icyakora nyuma y’amezi ane, Urukiko rw’Ikirenga rwasohoye itangazo ruvuga ko ibyo uwo mucamanza yatangaje ari ibitekerezo bye bwite, bityo ko igihano cy’urupfu kikiri mu bihano byemewe.
Malawi imaze igihe ku gitutu mpuzamahanga kiyisaba gukuraho igihano cy’urupfu, dore ko yasinye amasezerano mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa muntu kandi muri ayo masezerano icyo gihano ntabwo cyemewe.
Nyamara kugeza ubu Malawi ifite abantu 25 bakatiwe icyo gihano cyo gupfa bategereje kunyongwa, icyakora nta n’umwe uranyongwa guhera mu 1994.
Umuhoza Yves