Mu murenge wa Rugabano umwe mu mirenge igize akarere ka Karongi hafatiwe abantu 11 bacukuraga amabuyte y’agaciro kuburyo butemewe. Aba bagabo bakaba bayacukuraga mumu gezi uherereye mu kagari ka Gitega kabarizwa muri uyu murenge.
Aba bagabo bose bafatiwe mu cyuho barimo gucukura amabuye muri uyu mugezi , bashikirijwe urwego rw’ubushinjacyaha RIB ,bukorera kuri sitasiyo ya Rubengera
Umuvuguzi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere karekezi yavuze ko uretse kuba bacukura amabuye mu buryo butemewe usanga ibikorwa byabo bigira n’ingaruka ku bidukikije.
Yagize ati” Polisi yahawe amakuru ko hari itsinda ry’abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe mu mugezi wa Rukopfu, aho bavuga ko haboneka amabuye yo mu bwoko bwa Wolfram. Ku wa Gatandatu nibwo Polisi yakoze ibikorwa byo gufata abo bantu, hafatwa 11 basanganywe ibikoresho gakondo bifashishaga bacukura.”
Yongeyeho ko aho hantu bayacukuraga bangije ubutaka bw’abaturage bwegereye uwo mugezi banatuma ubutaka butwarwa n’isuri.
SP Karekezi yihanangirije abantu bose bishora mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro bitemewe abasaba kubireka kuko ibi bikorwa byangiza ibidukikije ndetse rimwe na rimwe hakaba hari n’abo bivutsa ubuzima.
Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Umuhoza Yves