Ikigo kitiriwe Seth Sendashonga,( Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique (Iscid asbl),) gikorana n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda giheruka gutangaza ko cyifuza ko impunduka z’ubuyobozi zaba mu mahoro.
Mu itangazo ryashizweho umukono n’umuyobozi wacyo Jean Claude, Institut Seth Sendashonga bavuzeko ko Abanyarwanda baba muri Opozisiyo aho baherereye niba hari ibyo bifuza nk’impinduka bagomba kubikora binyuze mu nzira y’amahoro ndetse ko n’uyu muryango ariyo nzira yonyine ushyigikiye.
Uyu muryango utangaje ibi nyuma yaho abanyapolitiki babiri basanzwe bakorera mu Rwanda, aribo Madame Victoire Ingabire washinze DALFA Umurinzi (ishyaka ryasabye uburenganzira bwo gukora ku mugaragaro rikaba rikibutegereje) na PS Imberakuri ya Me Ntaganda Bernard, mu nyandiko bise “Urwandiko rw’inzira” nabo batangaje ibisa bitya.
Nyuma benshi mu bagize iyi mitwe bari barabanje kugerageza inzira y’intambara bashinga, gufatanya ndetse bakanashyigikira imitwe nka FDLR, FLN n‘iyindi bavuga ko bagamije gutera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi buyobowe na FPR Inkotanyi ariko bikaba byarakomeje kubabera ihurizo rikomeye ,ubu bakaba barahisemo guhindura umuvuno bavuga ko noneho bifuza guhindura ibintu mu Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro.
Hari n’abaheruka kwadikira Umuryango w’Abibumbye (ONU) aho RNC ifatanyije na Victoire Ingabire basabye uyu muryango kubafasha ukabahuza na Leta y’u Rwanda bakagirana ibiganiro. Gusa ku rundi ruhande Leta y’uRwanda yakunze kugaragaza ko ititeguye kuganira n’abantu bafite ibyaha bakurikiranweho n’ubutabera bw’u Rwanda birimo iterabwoba, guhungabanya umutekano n’umudendezo w’igihugu n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bamwe mu bagize iyi mitwe bagizemo uruhare.
Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya tariki ya 16 Gicurasi 1998. Ku itariki ya 9 Werurwe 2019, imbere y’abayobozi bakuru b’igihugu bari mu mwiherero warimo kubera i Gabiro Perezida Paul Kagame yavuze ko, Sendashonga yari atangiye kurenga umurongo utukura harimo gushaka kugambanira u Rwanda. Perezida Kagame yemeje ko Seth Sendashoga yari aherutse guhura na bamwe mu basirikare bakuru b’ingabo za Uganda barimo Jenerali Salim Saleh, murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni kugirango bamukoreshe mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagamije guhindura ubutegetsi bwari bukijyaho .
Claude Hategekimana
Umuntu apanga gukuraho ubutegetsi utaranakimbiza section imwe y’abanyerondo