Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yemeje ko Umunyarwanda Paul Rusesabagina afungiye mu Rwanda mu buryo budakurikije amategeko, mu gihe u Rwanda rwakunze kugaragaza kenshi ko uyu mugabo yageze mu Rwanda mu buryo bunyuze mu nzira ziboneye ndetse akanaburanishwa hagendewe ku mategeko.
Byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za America, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’iyi Minisiteri.
Kuba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yemeje iyi ngingo, bisa nk’aho iki Gihugu kiri gusaba Leta y’u Rwanda kurekura uyu mugabo wahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba kubera ibikorwa byakozwe n’umutwe yari ayoboye byanatwaye ubuzima bw’inzirakarengane mu Rwanda.
Ibi byemejwe na Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma y’uko Umuryango wa Paul Rusesabagina utangiye ikirego muri iki Gihugu urega leta y’u Rwanda uyisaba miliyoni 400 USD ngo kubera ishimutwa rya Rusesabagina.
Guverinoma y’u Rwanda yo yerekanye kenshi ko Rusesabagina atageze mu Rwanda ashimuswe nk’uko byakunze kuvugwa n’umuryango we ndetse n’abandi banyapolitiki bo mu bindi Bihugu.
Iki kirego cyatanzwe n’umuryango wa Rusesabagina kandi, Guverinoma y’u Rwanda iherutse kuvuga ko izakora ibisabwa n’amategeko.
Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za America zitangaje ko Rusesabagina afunzwe bidakurikije amategeko, Umuryango w’uyu mugabo wavuze ko wizeye ko u Rwanda rugiye kumufungura.
Gusa u Rwanda rwasobanuye kenshi ko rufite ububasha n’uburenganzira bwo kuburanisha umuturage yaba ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse n’utabufite wakoze ibikorwa bihungabanya abanyarwanda ku butaka bw’u Rwanda.
Rusesabagina Paul wabanje kuburanishwa n’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru rubutanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ariko Ubushinjacyaha bujuririra mu Rukiko rw’Ubujurire na rwo rwagumishijeho iki gihano nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba.
RWANDATRIBUNE.COM