Umusaza w’imyaka 100 wahoze ari umusirikare, Kaporali Albert Kunyuku Ngoma akaba yaranarwanye Intambara ya Kabiri y’Isi, yahamagariye Abanyekongo gukunda Igihugu cyabo kugira ngo bahoshe imvururu ziri mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Uyu musirikare wanarwanye intambara ya kabiri y’isi yabarizwaga muri Force Publique, ingabo za Kongo Mbiligi, yatangije ubu bukangurambaga muri iki cyumweru, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka ijana amaze avutse, ubusanzwe yizihiza kuwa 20 Gicurasi.
Uyu musaza yatangaje ko “Abanyekongo ari abanyabwenge cyane ariko ntibakundana, ntibanakunda Igihugu cyabo.” Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo, anabasako bagerageza gushaka amahoro kuko intambara isenya byinshi kandi itaribwubake na kimwe.
Yakomeje avuga ko mu ntambara utakaza inshuti n’abavandimwe ndetse ukaba ushobora no kuhaburira ubuzima wowe ubwawe.
Yatanze urugero avuga ko binjiye mu ntambara ari ibihumbi 25 000 nyamara harokotse mbarwa.
Uyu mugabo wavukiye i Kinshasa ku ya 20 Gicurasi 1922. Ku myaka 18, igihe yari umukanishi w’abanyeshuri, nibwo yinjijwe mu gisirikare ku gahato.
Mu 1943, ni umwe mu basirikare boherejwe muri Algeria mu ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, akomereza muri Birmaniya, abitegetswe na Jenerali w’Ubwongereza Montgomery kurwanya Ubuyapani, Ubushinwa na Koreya.
Muri 2015, yabonye umudari yahawe n’U Burusiya mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’intsinzi ikomeye babonye mu ntambara ya kabiri y’isi.
Uyu musaza w’inaribonye mu by’intambara yifuza gusura bimwe mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Singapore n’ Ubuhinde.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM