Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’umuco na siporo hamwe na Minisitiri w’Umuco mu Bugereki, Lina Mendoni aho ari mu ruzinduko rw’akazi muri icyo Gihugu.
Minisitiri Nikos Dendias yakiriye mugenzi we Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022. Ubutumwa bwo kuri Twitter ya Minisiteri bugira buti “Minisitiri ubu ari mu ruzinduko rw’akazi i Athens yakiriwe na mugenzi we Nikos Dendias. Baganiriye gukomeza ubufatanye mu bintu bitandukanye ibihugu bifitemo inyungu, kandi basinye inyandiko y’imikoranire mu bijyanye n’umuco na siporo.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubugerezi, Nikos Dendias yavuze ko uruzinduko rwa Dr Biruta rukurikiye urwo aheruka kugirira muri Africa agasura ibihugu 7 birimo n’u Rwanda.
Yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Minisitiri Biruta byibanze ku bufatanye mu guteza imbere ubukungu, ishoramari, umuco n’imibanire.
Yakomeje agira ati “Ibihugu byacu byombi bisangiye ubushake n’amahame yo gukemura ibibazo mu mahoro hisunzwe amategeko mpuzamahanga.”
Uruzinduko rwa Biruta mu Bugereki rwabanjirijwe n’urwo yagiriye mu Bwongereza kuva ku wa Gatatu, akaba yarusoje kuri uyu wa Gatanu ahurana n’Intumwa idasanzwe ya Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ireba iby’ubucuruzi mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda na DR.Congo, witwa Lord Popat. Baganiriye ubufatanye mu bucuruzi, ubuhinzi n’ishoramari mu Rwanda.
Birita yanahuye na Minisitiri w’Ubutabera w’Ubwongereza Vote Pursglove wari kumwe n’itsinda ry’Abadepite.
Aba bo baganiriye ku bijyanye n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda mu bijyanye n’abimukira, ndetse n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu.
Ku rwego mpuzamahanga, Nikos Dendias yavuze ko uruzinduko rwa Minisitri Biruta ari ikigaragaza ko Uburayi n’Ubugereki bikomeje gushaka inshuti muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Uwineza Adeline