Mu karere ka Rubavu Umurenge wa Gisenyi kuri uyu wa 20 Gicurasi 2022 mu Bitaro Bikuru bya Gisenyi habere umuhango wo kwibuka abari abakozi bibyo bitaro ndetse n’ibigo nderabuzima,abarwayi n’abarwaza ndetse n’abandi bari bahahungiye bakaza kuhaburira ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri uyu muhango hagarutswe ku ruhare n’ubumuntu buke byaranze abari abakozi Bibitaro ,aho biyibagije amahame barahiriye yo kubungabunga ubuzima bw’abarwayi akaba aribo bafashe iyambere mukubavutsa ubuzima.
Uwari umuforomokazi mu gihe cya Jenoside wahawe izina rya VUMBURA bivugwa ko yari umukozi w’Ibitaro bya Gisenyi,wagize uruhare rukomeye mu kuranga no kuvumbura abarwayi n’abakozi b’ibitaro babaga bihishe yanengewe ubugome yagaragaje yicisha bagenzibe bamuvuriye abana n’imiryango. Aha abakozi n’abaganga b’ibitaro bya Gisenyi kuri ubu basabwe gugaragaza ubudasa butandukanye n’ibyaranze abaganga bicyo gihe ko bagomba gutanga ubuvuzi batavangura.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Deogratias Nzabonimpa yabwiye abakozi b’ibitaro ko kuri ubu nta kibuga babona cyo gukoreramo ibikorwa bibi nk’ibyaranze abakozi bariho mugihe cya Jenoside kuko ubu u Rwanda rufite umutekano uhagije. Yakomeje yihanganisha ababuriye ababo mu bitaro bya Gisenyi ababwirako bafite u Rwanda rubakunda kandi rubashyigikiye ko bakwiye gukomera.
Yagize ati”Ntituzareka kwibuka ndetse n’umuntu utekerezako bizarangira yaba yibeshya. Kwibuka ni intwaro ituma turwanya ibyabaye ngo bitazongera. Urubyiruko rwo mu Rwanda no hanze yarwo rurikuzamuka rufite ingengabitekerezo ya Jenoside bityo ko kwibuka bihagaze byatiza umurindi uru rubyiruko kuba rwakongera kwisanga mu byago bya Jenoside.”
Mupenzi, umukozi w’Ibitaro bya Gisenyi yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo aho yahizwe bikomeye n’abaturanyi kugeza ubwo yabonaga byarangiye ariko Imana ikamutabara.Ati :”Ubu nararokotse kandi mvura abantu bose ntarobanuye.”
Ibitaro bikuru bya Gisenyi byafashe mu mugongo abacitse ku icumu bigenera umwe mu barokokeye muri ibi bitaro witwa Uwamariya Lenatha inkunga y’ibihumbi magana abiri (200.000 frw). Umuyobozi w’ibitaro bya CSP Twagirayezu Oreste yagize ati”Turabizi ko aya mafaranga atarangiza ibibazo afite ariko ntiyabura bike akemura,yakomeje yizeza abarokokeye muri Ibitaro ko batazahwema kubafasha uko bashoboye.”
Abakozi b’ibitaro bya Gisenyi n’ibigo nderabuzima bibishakimiyeho, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni 35. Muri bo hari 15 biciwe ku bitaro bya Gisenyi, 8 baguye ku kigo Nderabuzima cya Nyundo, 6 baguye ku kigo nderabuzima cya Mudende, 1, umwe waguye ku kigo nderabuzima cya Murara, 1 waguye ku kigo nderabuzima cya Gacuba I n’abandi 4 biciwe mu kigo nderabuzima cya Kigufi.
Elica Charlotte