Kuva tariki ya 21 Gicurasi 2022, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ari kugirira uruzinduko mu Burundi, aho yakiriwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye.
Muri uru ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3, Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye bagiranye ibiganiro byibanze ku mutekano w’akarere mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, havugwa imitwe y’Abarundi ya RED Tabara na FNL ihungabanya umutekano cyane cyane ikaba ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Perezida Tshisekedi yasuye ibikorwa bitandukanye mu Burundi, ndetse agira n’umwanya wo kwisanzurana na mugenze we Evaritse Ndayishimiye .
Mu mafoto yagiye hanze, Ndayishimiye yagaragaye ari kumwe na Thsisekedi bavuza ingoma nka kimwe mu bigize umuco w’u Burundi.
Ni kenshi kandi Perezida Ndayishimiye akunze kugaragara avuza ingoma mu bitaramo gakondo, ndetse anatangaza ko biri mu byo akunda gukora iyo atari mu kazi ke ka buri munsi.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi byatangaje ko uru ruzindo rwa Perezida Tshiesedi mu Burundi rusozwa kuri uyu wa Mbere.
RWANDATRIBUNE.COM