Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yanenze ku mugaragaro abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, abashinja kuba ari bo ba nyirabayazana ku mpfu z’abantu 3 600 bazize icyorezo cya Covid-19.
Ibyo yabivuze ahereye ku myitwarire mibi y’abatavuga rumwe na Leta aho bakomeje kuzambya ibintu no kugumura abaturage babangisha ubutegetsi buriho.
Uganda yagize amatora rusange mu 2021 kandi mu buryo busanzwe, aho bamwe mu banyapolitiki bahuzaga abantu benshi nyamara mu gihe cyo kwiyamamaza, birengagije amabwiriza yo kurwanya no gukumira Icyorezo cya Covid-19.
Mu ijambo yagejeje ku baturage ku byerekeye uko ubukungu buhagaze mu joro ryakeye, Perezida Museveni yavuze ko mu gihe we yari ahanganye n’ibibazo bitandukanye birimo ikibazo cy’nzige, amazi y’ibiyaga yasenyeraga abantu, iterabwoba, ishimutwa ry’inka, Covid-19 n’ibindi, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bari mu bikorwa bigamije gushyira abaturage mu kaga.
Aha avuga ko imyitwarire mibi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe biyamamazaga bahuza urujya n’uruza rw’abaturage, byatumye umubare w’abandura wiyongera ukugera ku bihumbi 164 mu gihe abarenga ibihumbi 3 bazize icyo cyorezo.
Yagize ati “Igihe kirageze ngo abantu babone ibyo NRM ikora mu gukemura ibibazo by’abaturage.”
Yunzemo ati “Umuntu naba umuyobozi wawe ijoro uzamushime bukeye kubw’umurimo mwiza aba yakoze.”
Muri iryo jambo, Musevebi yavuze ko mu Gihugu harimo impande ebyiri zihanganye arizo: Ishyaka riri kubutegetsi rya NRM hamwe n’urundi ruhande we yita ko rushinzwe kurwanya gahunda zose ubuyobozi buba bushaka kugeza ku baturage.
Muri cyo kiganiro yavuze ibyiza by’ishyaka riri ku butegetsi nko kuba ku kibazo cya Covid-19, ryagerageje kurwanya urupfu kuri rubamba nyamwinshi ariko abo yita ba mukeba bo bagashaka ko abantu batakaza akazi, ntibakore ubucuruzi, batajya ku ishuri, n’ibindi kandi umurongo w’ishyaka kwari ukurinda abaturage urupfu .
Naho uruhande rw’abamukeba rwo rugashyira rubanda mu nzira zigana gupfa kuko umuntu utakwifuriza gukora ahubwo akagukangurira kwirirwa mu mihanda wigaragambya mu gihe cyo kwishakira ibibatunga.
Yasoje yibutsa abaturage kwirinda ibiganisha ku rupfu cyane ko ibindi bibazo byose byakemurwa ariko uwapfuye we aba yagiye mu buryo bwa burundu.
Camille MUDAHEMUKA
RWANDATRIBUNE.COM