Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko wishe umugore bari barashakanye ubwo bari bamaze kugabanywa imitungo aho bari batuye mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, hamenyekanye amakuru ko na we yapfuye arashwe ubwo yarwanyaga inzego aho yari afungiye muri kasho.
Ndahayo Jean yari yatawe muri yombi mu cyumweru gishize ubwo yakekwagaho kwica umuore we Niyonsaba Helarie nyuma y’uko Umuhesha w’Inkiko yari amaze kubagabanya imitungo dore ko bari baratandukanye.
Uyu mugabo wakekwagaho kwica umugore we amutemye ijosi n’umuhoro, yabikoze ubwo yasangaga umuhensha w’Inkiko amaze gukora raporo y’uko kubagabanya byagenze, undi agahita atema umugore we.
Ikinyamakuru Umuseke, kiratangaza ko hari amakuru yizewe ko uyu mugabo witwa Ndahayo Jean na we yapfuye arashwe n’inzego z’umutekano ubwo yazirwanyaga aho afungiye kuri kasho.
Umuturage wahaye amakuru iki kinyamakuru, yabwiye Umunyamakuru ko uyu mugabo anatangiye kwibagirana kuko yapfuye ku wa Kane ku munsi wakurikiye uwo yafatiweho.
Yagize ati “Urabariza umupfu mu bazi! […] Yarapfuye ndetse yanashyinguwe ku wa Gatandatu.”
Umugore w’uyu mugabo wakekwagaho kumwica, na we yashyinguwe ku wa Gatanu, bucya ku wa Gatandatu na we ashyingurwa.
Ba nyakwigendera bombi bari bagabanyijwe imitungo mu cyumweru gishize nyuma y’uko batandukanyijwe n’Inkiko kuko bari bamaze igihe babana mu makimbirane, bakaba bari bafitanye abana batatu.
RWANDATRIBUNE.COM