Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) riratagaza ko icyorezo cy’ibibembe byiswe Monkeypox kibasiye imbaga ku Mugabane w’u Burayi, gishobora guhagarikwa ntikinjire mu Bihugu byo muri Afurika aho iyi virusi ubusanzwe ikunze kugaragara.
Nubwo iyi virusi ikunze kuboneka muri Afurika yo hagati no muri Afurika y’Iburengerazuba, kugeza ubu abantu barenga 100 bamaze kwandura iyi virusi ku Mugabane w’i Burayi, muri Amerika no muri Australia.
Iyi ndwara ituma abayanduye bishimagura ndetse bagahinda umuriro, byitezwe ko umubare w’aba bamaze kuandura ukomeza kuzamuka, ariko inzobere zivuga ko muri rusange ibyago iyi virusi iteje ku baturage biri ku kigero cyo hasi cyane.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere, Maria Van Kerkhove ukuriye itsinda rirwanya indwara z’ibyaduka muri OMS, yagize ati “Ibi ni ibintu bishobora guhagarikwa.”
Akomoza avuga ku banduye baherutse kuboneka i Burayi no muri Amerika ya ruguru, yongeyeho ati “Turashaka guhagarika ubwandu bwa hato na hato. Dushobora gukora ibi bintu mu Bihugu iyi virusi itarabamo akarande.”
Kugeza ubu iyi Virusi imaze kuboneka mu Bihugu 16 biri hanze y’Umugabane wa Afurika.
Nubwo iyi ndwara ikaze ibayeho hanze y’Afurika mu myaka 50 ishize nyuma ya COVID-19, Monkeypox, ni indwara ijya kumera nk’ubushita (variole/smallpox), ntabwo yandura mu buryo bworoshye hagati y’abantu. Ndetse inzobere zivuga ko inkeke iteje itagereranywa n’icyorezo cya coronavirus.
Umutegetsi wo hejuru wo mu rwego rw’ubuvuzi mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) yaburiye amatsinda amwe y’abantu ashobora kugira ibyago biri hejuru byo kuyandura kurusha ayandi.
Dr Andrea Ammon, wo mu kigo cy’u Burayi gikumira indwara no guhangana na zo, yagize ati “Ku baturage muri rusange, gukwirakwira kuri hasi cyane.”
Nyamara iyi virusi yashobora kurushaho gukwirakwira binyuze mu kwegerana cyane nk’urugero mu gihe cy’ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina mu bantu bafite abo bayikorana benshi bifatwa ko biri hejuru.
Mbere, monkeypox yari yaravuzwe ko yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko ishobora no kwandurira mu kwegerana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM