Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yahaye abari mu nama iri kubera mu Busuwisi kuri uyu wa Kabiri taliki 24 Gicurasi 2022, yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho isoko ryaguye hagati y’Ibihugu bya Afurika ari igitekerezo cyiza kandi ko cyatangijwe mu mwaka wa 2016.
Perezida Kagame ibi yabigarutseho mu nama yamuhuje n’abandi bayobozi bo muri Afurika ndetse n’inshuti zayo, yavuze ko amasezerano ashyiraho isoko rusange Nyafurika atagamije ko Ibihugu by’uyu muryango biba ari byo gusa bicuruzanya, ahubwo ko ayiha amahirwe yo gucuruzanya n’ahandi ku isi.
Perezida Kagame ari mu Busuwisi mu Nama ikomeye ihuza abayobozi bakomeye ku isi yiswe World Economic Forum.
Avuga ko nyuma yo gutangiza ririya soko Ibihugu bigashyira umukono ku masezerano arishyiraho, igisigaye kandi cy’ingirakamaro ari ukubishyira mu bikorwa.
Perezida Kagame ati “Ducyeneye kumenya ko ubushake bwa Politiki budahagije ubwabwo ahubwo ko burushaho kugira akamaro iyo bishyizwe mu bikorwa. Iyo bitugiriye akamaro nk’Abanyafurika bikagirira n’ibindi bice by’isi.”
Umukuru w’u Rwanda avuga ko ikindi gikwiye gukorwa ari ugukuraho za visas n’ibindi bibangamira urujya n’uruza rw’abantu kugira ngo byoroshye ubucuruzi.
Avuga ko abazungukira muri iyi mikorere ari urubyiruko kubera ko arirwo rugizwe n’abantu benshi.
Yavuze ko nubwo hari ibitaragenda neza, ariko hari n’intambwe yatewe mu gutuma abikorera ku giti cyabo bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’ibikubiye muri masezerano ashyiraho African Continental Free Trade Area (AfCFTA)
Umukuru w’u Rwanda ariko avuga ko ibyo gucuruzanya hagati y’Ibihugu bya Afurika ari intego yaharaniwe kera na bamwe mu bayoboye Afurika.
Ibihugu bya Afrika byose byasinye amasezerano ashyiraho iri soko, na ho 34 byarayemeje.
Ubucuruzi hagati y’ibihugu by’uyu mugabane busanzwe buri kuri ku kigero cya16%, bikaba byitezwe ko buzikuba kabiri mu mwaka wa 2035 kubera ibicuruzwa bizaba byongererwa agaciro muri Afurika.
Ni igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% by’ubucuruzi Afurika ikorana n’u Burayi na 50% ikorana Aziya.
Perezida Kagame yavuze ko hari abakigenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bikubiye muri ariya masezerano bityo bikadindiza iterambere mu bucuruzi.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM