Gen Benoit Chavannat Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) yatangaje ko gukoresha uburyo bw’intabara atari wo muti wazana amahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Yashimangiye ko iki kibazo kimaze imyaka itari micye kigomba gukemuka binyuze mu nzira za Diporomasi (Politike) atibagiwe ikibazo cy’ubukungu by’umwihariko gishingiye ku mutungo Kamere w’iki gihugu.
Yagize ati “Igisubizo ku mutekano urambye mu burasirabuza bwa DRCongo ntabwo ari uguhitamo inzira y’intambara cyangwa ya Gisirikare. Tuvuze ko gukoresha imbaraga za Gisirikare ari byo byatanga igisubizo kirambye ku mutekano n’amahoro mu burasirazuba bwa DRCongo, byaba ari nko gushyira igipfuko ku gisebe cy’umufunzo.”
Yakomeje avuga ko iki kibazo gifite aho gihuriye n’ubukungu by’umwihariko kw’icukurwa ry’umutungo kamere wa DRCongo.
Ati “Aha ni ho mvugira ko ikibazo kitari ku rwego rwa DRCongo gusa ahubwo kiri no ku Rwego rw’Isi n’Akarere.”
Gen Benoit Chavannat yavuze ko MONUSCO izakomeza kuba hafi Guverinoma ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugendo rwo gushaka amahoro.
Ibi abitangae nyuma yaho umutwe wa M23 umaze iminsi itatu uhanganye n’ingabo za FARDC muri teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo ndetse ingabo za MONUSCO ku munsi w’ejo zikaba zaragabye ibitero by’indege ku birindiro bya M23 nk’uko byemejwe na Maj Will Ngoma umuvugizi wa M23.
Ku rundi ruhande ariko abakongomani benshi mu ngeri zitandukanye bakunze kunenga MONUSCO bayisaba guhagarika ubutumwa bwayo ku butaka bwa DRCongo igataha ngo kuko ihamaze imyaka isaga 20 ariko ntacyo yigeze ibamarira kuko hakibarizwa imitwe y’inyeshyamba uruhuri imaze igihe ihungabanya umutekano w’abaturage ba DRCongo n’uw’Ibihugu bituranyi.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM