Agace kategurirwagamo ibirori byo kwakira Papa Francis uzasura Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kafashwe n’abarwanyi ba M23 mu gihe ingabo za Leta zirikwifashisha za Burende n’indege kugirango zihabirukane.
Inyeshyamba za M23 zikomeje kurwana zerekeza mu mujyi wa Goma imirwano ikaba ikomeje mu gace ka Kibumba aho hakomeje kumvikana ibitwaro biremeye. Umusirikare w’ipeti rya Colonel muri FARDC yiciwe mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo naho imbunda zikomeye zo mu bwoko bwa BM 20 zatwitswe.
Nk’uko byemejwe n’isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Kibumba , Teritwari ya Nyiragongo, avuga ko intambara yaherereye mu rukerera rwo muri iki gitondo taliki ya 25 Gicurasi 2022. Ababyiboneye n’amaso bavuga ko hatewe ibirindiro bya Batayo ya FARDC ikorera mu gace ka Kibumba ,abasilikare ba FARDC 24 nibo bahasize ubuzima harimo n’ufite ipeti rya Koloneri.
Abarwanyi ba M23 bakaba barwana basatira gufata ikigo cya Rumangabo nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile utashatse ko amazina ye atangazwa .Uyu Muyobozi kandi avuga ko ingabo za Leta zasabye abaturage bo mu gace ka Kibumba kuva mu Karere kibasiwe n’imirwano. Ibitero bya M23 byibasiye agace ka Nyundo,Gikeri , Mboga na Buhumba.
Mu kiganiro Umuvugizi wa M23 Major.Willy Ngoma yagiranye na BBC ku mugoroba wo kuwa 24 Gicurasi 2022 yavuze ko icyatumye begura intwaro ari ubushotoranyi bw’ingabo za Leta zakomeje kubatera zifatanyije na FDLR,Nyatura na MONUSCO .Willy Ngoma yavuze ko icyo bishyuza Leta ari amasezerano bagiranye nayo Adis Abeba ndetse na Kinshasa gusa kugeza nanubu biteguye kuganira na Leta mu gihe yabishaka.
Uwineza Adeline