Abacuruzi bacuruza ibikomoka kuri Peteroli mu mujyi wa Rubavu babyutse bafungirwa ibikorwa byabo, babwirwa ko impamvu ari uko batateye amarangi none byatumye Lisansi ibura muri uyu mujyi.
Sitasiyo zafunzwe ni Merez na Sitasiyo SP zombi ziri mu mujyi wa Gisenyi zinakunze gutanga Lisansi na Peteroli ku bazikeneye muri uyu mujyi.
Umuyobozi wa Sitasiyi SP mu mujyi wa Rubavu, Emmanuel Mugwaneza yabwiye Rwandatribune ko impamvu bafungiwe ari iz’isuku, gusa ngo ibyo basabwe gutunganya babikoze uko bisabwa ndetse, ubwo twavugananaga ku murongo wa Telefoni yatubwiye ko bamaze gufungurirwa ibikorwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco yabwiye Rwandatribune ko izi sitasiyo zafunzwe mu rwego rwo kugenzura isuku, nyuma y’igihe bari bamaze bandikiwe basaba kunoza isuku ntibabikore.
Yagize ati “Ntabwo ari sitasiyo gusa zafunzwe n’amazu y’ubucuruzi nayo birayareba. Mu Rwanda nta muntu ugomba kunyuranya n’amahame y’isuku tugenderaho.”
Tuyishime yasabye abaturage bavuga ko babuze amavuta y’ibinyabiziga kugana Sitasiyo zujuje ibisabwa , anabasaba ko hagize uzamura ibiciro yitwaje ko izindi sitasiyo zafunzwe bahita babimenyesha inzego bireba.
Yagize ati ”Nta mpamvu y’uko ibiciro bya Lisansi byazamuka, kuko bigenwa n’Urwego Ngenzuramikorere(RURA).”
Gitifu Tushimiye asaba abaturage muri rusange gushishikarira isuku kuko ari kimwe mu myihariko iranga igihugu cy’u Rwanda.
Igikorwa cyo gutera amarangi kiri muri gahunda y’isuku y’akarere ka Rubavu, igamije kunoza isuku mu mujyi wa Gisenyi nk’umwe mu yunganira Kigali izakira abashyitsi bazitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango Common Wealth (CHOGM) iteganijwe kubera mu Rwanda guhera tariki ya 20 Kamena 2022.
RWANDATRIBUNE.COM
Uyu Gitifu mumusezerere.
Lisansi koko?
Nta bundi buryo yakoresha atabafungiye?
Ibyanhijwe no keima lisansi abayurage arabyoshyura cg bitishyurea na Leta?