Mu myaka icumi ishize, byagaragaye ko ku Isi yose hari inzitizi nyinshi abakobwa bahura nazo iyo bari mu mihango bikabagora kunoza neza isuku .
Muri iyo nzitizi zirimo kutabona inyigisho z’ubuzima ku mihango n’ubuzima bw’imyororokere; kutagira by’ibyumba by’umukobwa ku shuri birimo ibikoresho by’isuku
Mu rwego rwo gukemura ibibazo aba bakobwa bahura nabyo mu buryo burambye, Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo ikigo cy’iterambere ry’Ubusuwisi na Imbuto Foundation bateye intambwe ishimishije mu kurangiza ibibazo by’ubuzima bishingiye ku mihango birimo gushyiraho ibyumba by’abakobwa ku rwego rw’ishuri; no kuvanaho umusoro ku bicuruzwa by’isuku byo kwifashisha mu mihango, hashyirwaho gahunda y’urubyiruko yita ku bana ituma urubyiruko rushyira hamwe mu burezi bw’ubuzima bw’imihango, hamwe na politiki y’imyororokere, uburezi no kubona amakuru kugirango hanoze isuku y’imihango y’abakobwa (MHM).
Ubushakashatsi bwerekana ko abakora ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gihe cy’imihango bahagaritse ibikorwa byo gukora ibi bikoresho by’isuku (Pads) kubera ko ngo nta mabwiriza yemewe ariho ashyiraho ibipimo n’ikorwa ryabyo.
Umwiza yavuze ko ubushakashatsi butari bwagutse ariko biha igihugu amahirwe yo gukora ubushakashatsi bwimbitse cyangwa bufite ireme kugira ngo bikemure ibibazo byihishe inyuma, cyane cyane ibibazo bikomeje kugaragara ku biciro biri hejuru y’ibikoresho by’isuku, Imihango ifatwa nka kirazira, kandi uruhare rw’abagabo mu gushyigikira abagore mu bihe byabo.
Uhagarariye UNFPA, Kwabena Asante-Ntiamoah yavuze ko abari n’abangavu bahawe amahugurwa ko bizongera ijwi ry’abagore n’abakobwa ku mbogamizi bahura nazo zijyanye n’imihango kandi bikazamura imyumvire hagamijwe guhindura imibereho mibi y’ubuzima bw’imihango yabo kandi ngo bakagira uruhare mu gufata ibyemezo.
Umutoni Ange, umunyamuryango wa Troupe de Personnes handicapées Twuzuzanye (TPT) – umuryango wibanda ku kunganira abamugaye avuga ko kuba abana benshi bamugaye batoherezwa ku ishuri, ntibagaragare mu makuru kubera ubumuga bwabo, benshi bakunze kwibasirwa no gufatwa nabi kubera ko abafite ubumuga benshi badashobora gushyikirana, cyangwa kumva ibibera mu mihindagurikire y’ubuzima bwabo.
Ati: “ Icyo tubona ni uko politiki n’ingamba zo kuzamura ubuzima bw’isuku mu gihe cy’imihango bitigeze bishyirwamo imbaraga mu miryango, ku ishuri, cyangwa ku rwego rw’abaturage ahubwo bikabonwa nk’ikibazo cya guverinoma cyangwa umufatanyabikorwa mu iterambere.
Isuzuma ryakozwe n’umushinga w’ikigo cy’Ubusuwisi Tropical and Public Health Institute (Swiss TPH) werekanye ko agapaki k’isuku kamwe gakoreshwa kagura hagati y’amafaranga 700 y’amanyarwanda n’ 1000, hafi umushahara w’umunsi ku bagore benshi. Uyu mu wagaragaje kandi ko mu nkambi z’impunzi, ababyeyi bashyira imbere ibiryo kuruta ibyo MHM ikenera kandi ibyo akenshi bituma abakobwa bumva batitaweho kandi bigatuma bamwe bitabaza imibonano mpuzabitsina kugirango babone amafaranga yo kwigurira ibikoresho by’isuku.
Ambasaderi w’Ubuyabapi mu Rwanda avuga ko bagomba gufataniriza hamwe mu gufasha abakobwa mu kugira uruhare mu kwifatira ibyemezo ku buzima bwabo bafashwa kubona amakuru no kwigishwa ubuzima bw’imyororokere.
Minisiteri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Bayisenge Jeannette , ashimira umurimo w’indashyikirwa UNFPA iri gukora mu Rwanda kugirango abantu bose cyane cyane abagore n’urubyiruko bashobore kubona serivise nziza za SRH, harimo kuboneza urubyaro ku bushake kugirango babashe kugira amahitamo yabo ku makuru bahabwa.
Nkundiye Eric Bertrand