Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, yangije ibiyobyabwenge n’amavuta atukuza uruhu bifite agaciro ka Miliyini 798 Frw byafashwe mu bihe bitandukanye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, gikorerwa imbere y’abaturage biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri.
Nyuma yo kwangiza ibi biyobyabwenge birimo urumogi na Kanyanda ndetse n’amavuta ya mukoro, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yageneye ubutumwa uru rubyiruko arusaba kugendera kure ikitwa ikiyobyabwenge.
Yabasabye kugeza ubutumwa kuri bagenzi babo, kwirinda kwishora mu ngeso mbi yo kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gukoreshwa mu bikorwa byo kubikwirakwiza kuko byagaragaye ko rukoreshwamo.
Ibi biyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga ndetse n’inzoga zitemewe, byashwe mu gihe cy’amezi umunani ashize bifatirwa mu Karere ka Rubavu n’aka Ngororero.
Urumogi rwonyine rwapimaga ibilo bigera mu bihumbi 10 bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 30 mu gihe amavuta ya mukoro yafashwe mu myaka itanu yo yapimaga toni 17 akaba yari afite agaciro ka Miliyini zisaga 495 Frw.
RWANDATRIBUNE.COM