Perezida wa Senegal, Macky Sall, yirukanye Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu ,nyuma y’uko abana 11 baguye mu nkongi y’umuriro watewe n’ikomana ry’insinga z’amashanyarazi.
Iyi nkongi y’umuriro yabaye ku wa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2022 mu mujyi wa Tivaouane, mu burengerazuba bwa Senegal. Imfu z’aba bana zatumye Senegal yinjira mu cyunamo.
Ibiro bya perezida byatangaje ko kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Ubuzima Marie Khemesse Ngom Ndiaye yahagaritswe ku nshingano ze , nyuma y’uko urwego ayoboye rushinjwe uburangare mu mfu z’aba bana.
Perezida Macky Sall wari mu ruzinduko rw’akazi hanze y’igihugu yemeje ko agiye guhita arusubika, bikaba biteganijwe ko azasura ibi bitaro byapfiriyemo aba bana kuri uyu wa Gtandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus nawe yihanganishije ababuriye abana babo muri iyi nkongi ndetse yavuze ko ibyabaye muri Senegal birenze imitekerereze ya Muntu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nawe yihanganishije Perezida Macky Sall n’abaturage ba Senegal muri rusange kubw’ibihe bitoroshye binjiyemo