Umunyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid Hakuzimana ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge [Mageragere], yemeza ko asigaje iminsi mike muri iyi gereza n’ubwo ataratangira kuburana ku byaha akurikiranweho.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu muhango wo gusoza amasomo y’imyuga ku mfungwa n’abagororwa bagera kuri 600 barangije amasomo y’ubumenyi ngiro, Rashid watawe muri yombi akekwaho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda yemeje ko asigaje igihe gito muri iyi gereza .
Rashid, uvuga ko yiteguye ubutabera buboneye mu gihe urubanza rwe ruzaba rutangiye kuburanishwa mu mizi, ndetse anemeza ko afite icyizere ko azahita ataha.
Abajijwe n’umunyamakuru niba nawe yaba yiteguye kwiga imyuga nk’abandi bagororwa, Rashid yagize ati:”Njye ntacyo nari niga, gusa mu cyumweru nsigaje hano ndashaka kwiga indimi ku buryo nzasohoka muri gereza nzi gusuhuzanya mu zindi ndimi nyinshi cyane ko hano hari abahanga bazizi cyane”.
Abajijwe nk’umuntu wigeze gufungwa na mbere, yavuze ko uko bafungwaga mbere byahindutse, kuriwe ngo uburyo abafungwa bafatwa byazamutse. Yagize ati:”Mbere hakiri Abasuruveya, byari nko kuri 20% kuko abafungwa twafatwaga nabi, gusa aho haziye RCS ibintu byarazamutse ntanze amanota byagera nko hejuru ya 50% cyangwa 70%.”
Abdul Rashid Hakuzimana yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuwa 28 Ukwakira 2021, akurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.