Ubuyobozi bwa CNRD Ubwiyunge bwirukanye Dr Innocent Biruka ku mwanya w’Umunyamabanga Mukiuru w’iri shyaka akaba ashinjwa gukorana na Leta y’u Rwanda.
Abinyujije ku muyoboro wa Youtuve ,Umusare TV, Lt Gen Hamada Visi Perezida wa CNRD Ubwiyunge akaba n’Umuyobozi mukuru w’Inyeshyamba za FLN yatangaje ku mugaragaro ko inteko rusange ya CNRD/FLN yafashe icyemezo cyo kwirukana Dr Innocent Biruka wari Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyaka. Gusa ku ruhande rwa Gen Hamada icyo yagarutseho ni uko komite yari ihari yananiwe gukemura ibibazo ishyaka rifite.
Umwe mu bantu ba hafi cyane ya Felicien Hategekimana Umuyobozi wa Radio na Televiziyo Umusare ari nayo yatangarijweho ibyemezo bya CNRD/FLN yamubwiye ko Dr Biruka batigeze bamushyira amakenga kuko hari amakuru bari bafite ndetse n’ibindi bimenyetso simusiga byerekanaga ko akorana n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Hakizimana Felicien kandi yakomeje abwira isoko ya Rwandatribune ko Lt Gen Hamada yabwiwe na Munyemana ukuriye icungamutungo muri CNRD/FLN ko hari ibihumbi mirongo itanu by’amadorari byakusanirijwe mu Bubiligi bikaba byahawe Biruka ngo abigeze kuri Lt Gen Habimana Hamada. Ngo ayo mafaranga akaba yari agenewe guhabwa abarwanyi ba FLN,ariko byarangiye ayo mafaranga aburiwe irengero,Dr Biruka akaba atarigeze ayashikiriza FLN nkuko bayi byitezwe.
Chantal Mutega we yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Sweden ko Dr Innocent Biruka yahoze ari umukozi wa ICTR urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha,kandi igihe cyose yakomeje gukorana n’urwo rukiko aruha amakuru y’abakoze Jenoside . Si urwo rukiko yahaga amakuru gusa kuko Mutega avuga ko Dr Biruka yaba yaragize uruhare mu ifatwa rya Nsabimana Sankara kuri ubu ufungiye mu Rwanda.
Umutwe wa CNRD umaze iminsi uri mu ruhuri rw’ibibazo kuva hafi kimwe cya kabiri cy’abari bagize ubuyobozi bukuru bw’ingabo (Etat Majo) y’uyu mutwe bagoterwaga mu Karere ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo bakazanwa mu Rwanda,abandi bagashyikirizwa inkiko.
Abesesenguzi mu bya Politiki bavuga ko uyu mutwe uriho utariho kubera ko wuzuyemo amacakubiri no kudahuza ku basigaye batarafatwa.
Mwizerwa Ally