Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, haravugwa umugabo wiyahuye nyuma y’uko ariwe n’ikiryabarezi ibihumbi 100 Frw bikamubabaza cyane, akabyuka yiyambura ubuzima akoresheje umuti wica udukoko.
Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko, yiyahuye uyu munsi ku wa Gatanu tariki 27 Gicurasi nyuma y’uko ariwe ibihumbi ijana mu mikino y’ikiryabarezi kuri uyu wa Kane.
Uyu mugabo wari utuye mu Kagari ka Nyakanazi mu Murenge wa Murama, ejo ku wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, yagize atya akodesha imirima ye bamwishyura ibihumbi 100 Frw ubundi agashaka uburyo ayabyaza andi.
Ngo yageze mu gasantere asanga abandi bari gukina ikiryabarezi abona barya, na we aragerageza ngo arebe ko amafaranga yakwiyongera.
Mutuyimana Pauline, uyobora Umurenge wa Murama, yemeje aya makuru, avuga uyu mugabo bikekwa ko yiyahuje inzoga ya Nguvu ayivanzemo n’umuti wica udukoko uzwi nka Tioda.
Yagize ati “ngo byahise bimubabaza cyane bukeye abyuka afata inzoga za Nguvu avangamo umuti wa kioda aranywa, abaturanyi babimenye kuko byanutse cyane bagiye kureba basanga yapfuye.”
Nyuma y’uko uyu mugabo yishwe n’ibi bintu yanyoye, inzego zirimo iz’umutekano zahise zigera aho yapfiriye zikora isuzuma zisanga yahitanywe n’urwo ruvangitirane, zitanga uburenganzira bwo kumushyingura.
RWANDATRIBUNE.COM