Amacumbi ubundi hari ahantu byari bisanzwe bizwi ko ari ahantu umuntu yishyura amafaranga runaka akaryama akaruhuka yaba n’ijoro cyangwa ku manywa.
Icyakora, ubu byarahindutse kuko hari amacumbi menshi asigaye akoreshwa n’abashaka gukora imibonano mpuzabitsina ntacyo bishisha n’ubwo hari aho batabyemera nko mu y’aAbihayimana.
Uzasanga nk’umugabo udashaka ko umugore amenya ko hari inshoreke bawubanye ayijyana muri lodge. Si abo gusa kuko hari n’abasore bajyanayo n’abagore cyangwa abakobwa ngo babamare ipfa. Aba uzasanga baruta abajya muri lodge bagamije kuryama ngo mu gitondo bakomeza gahunda zabo.
Umunsi umwe nigeze kuganira n’umukobwa utanga ibyumba kuri Lodge imwe muri Kigali ambwira ko mu bantu 30 bakodesha ibyumba ababiraramo baba batagera kuri batanu. Abasigaye barabikodesha bakamaramo amasaha runaka bagakora ibyabo [imibonano mpuzabitsina] n’abo baba bajyanye ubundi bagataha. Ntibitunguranye ko icyumba kimwe cyaryamamo abantu inshuro enye ku munsi.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko kuba amacumbi yaragizwe aho gusambanira bibangamira abashaka kuruhuka kubera urusaku rw’abakora imibonano mpuzabitsina baba bari mu bindi byumba.
Bihoyiki Idrissa aremeza ko hari Lodge umuntu araramo zirimo abantu basakuza n’abaniha kubera kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina. Yongeyeho ko hari n’amacumbi umuntu ashobora kujyamo bigatuma agira ibitekerezo byo gusambana kandi atari abifite muri gahunda bitewe n’ibyo aba arimo kumviramo.
Yakomeje avuga ko uretse mu macumbi y’Abihayimana usanga batemera ko hari uwabuza abandi gusinzira kubera kwiha akabyizi, ahandi nta muziro urimo kuko icya mbere bareba ni amafaranga kurenza umutuzo n’umudendezo w’abakiriya. Hari abasanga hakwiye gushyirwaho amabwiriza y’uburyo ibyumba byakorwa ntihagire urusaku ruvamo ngo rubangamire abandi.
Abaturiye aya macumbi barifuza ko kubera urusaku rw’ababa baryohewe n’imibonano mpuza bitsina barara muri ayo macumbi ,barasaba ko hashwirwaho amategeko ngenderwaho agenga amacumbi , aho kuba indiri y’ubusambanyi ahubwo hakaba aho kuruhukira mu mutuzo nk’uko byari biteganyijwe. Ikindi bagashyiraho uburyo ibyumba byakubakwa ku buryo urusaku rutava mu byumba ngo rubangamire abandi ndetse n’ingo zituriye impande zaho ayo macumbi yubatse kuko byonona Urubyiruko kandi arirwo Rwanda rwejo.
Uwineza Adeline