Inkuba yakubise umwana w’imyaka umunani w’umuryango utuye mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, ahita apfa naho abandi babiri bo mu baturanyi bagira ikibazo bajyanwa mu Bitaro.
Uyu mwana w’imyaka umunani witwa Igiraneza Esther, yakubiswe n’inkuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, ubwo yari avuye ku ishuri aho yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.
Iyi nkuba yakubise ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00’), yanahungabanyije abana babiri barimo uw’imyaka itatu n’uw’imyaka icumi, bahise bajyanwa ku bitaro bya Mibirizi aho bari kwitabwaho n’abaganga.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Rwango Jean de Dieu, yemeje ko ibi byago byabaye mu Murenge ayobora.
Yavuze ko iyi nkuba yakubise ubwo imvura yari iriho igwa, igakubita aba bana bamaze kugera iwabo.
Yagize ati “Umwana umwe wigaga mu mashuri abanza ahita yitaba Imana abandi twabajyanye mu Bitaro. Turahumuriza imiryango y’abagize ibyago, turasaba abaturage nubwo biba bitunguranye kwirinda ikiza cy’inkuba.”
Yasabye abaturage kutajya bajya mu mvura mu gihe iri kugwa ngo bagiye kureka cyangwa kujya mu bindi bikorwa kuko biri mu bishobora gutera ibyago byo gukubitwa n’inkuba.
Rwango Jean de Dieu yavuze ako atari ubwa mbere ibyago nk’ibi bibaye muri aka gace, ati “mu minsi yashize byigeze kuba mu kandi Kagari, yakubise abari mu rusengero n’abari mu ngo zabo.”
RWANDATRIBUNE.COM