Muri Uganda hari kubera imyitozo y’Abasirikare b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yiswe Ushikiriano imara, iyi myitozo yahuje aba basirikare yanitabiriwe n’igihugu cy’u Rwanda , ikaba iri kubera mu gace ka Jinja.
Si ubwa mbere iki gihugu gihuriwemo n’abashinzwe umutekano kuko n’abapolisi baturutse muri EAC, ubu nabo bakiri mu myitozo yo kugarura amahoro nayo iri kubera mu gihugu cya Uganda.
Nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Uganda UPDF cyakuyeho urujijo nyuma y’ibibazo byinshi byibajijwe ku modoka z’igisirikare cy’u Rwanda ziherutse kugaragara mu mihanda ya Uganda zitwaye abasirikare ba RDF.
Kuva kumunsi w’ejo nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru agaragaza amakamyo ya RDF yarimo abasirikare ari mumuhanda munini uhuza Mbarara, Masaka na Kampara. Abayabonye bavugako yabarirwaga nko kuri 30 ,gusa aho yari yerekeje hakomeje kuba urujijo.
Izi modoka za RDF zagaragaye k’ubutaka bwa Uganda nyuma y’iminsi mike abakuriye ubutasi bwa Gisirikare UPDF na RDF bahuriye mu nama y’iminsi ine yabereye ikampara, iyi nama yanasize impande zombi zisinye amasezerano y’ubufatanye.
Hari abahuje iriya nama na ziriya modoka bavugako hari Mission zishobora kuba zari zerekejemo.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig Felix Kulayigye, yasobanuye ko bariya basirikare bari bitabirirye imyitozo ya Gisirikare izwi nka’’ Ushirikiano imara 2022.’’
Ni imyitozo yatangiye kuwa 27 Gicurasi ikazageza kuwa 16 Kamena uyu mwaka, yitabiriwe n’abasirikare bo mubihugu bitandukanye bigize EAC ikaba iri kubera mugace ka Jinja.
Iyi myitozo y’ingabo zo mubihugu bya EAC ije ikurikiye indi myitozo y’abapolisi bagize uyu muryango nayo iri kubera muri Uganda gusa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo iherutse kwinjira muri uyu muryango yo ntiyayitabiriye.
Uwineza Adeline