Urubyiruko rw’Abakobwa bafite ubumuga bavuga ko ikibazo cy’imihango y’abagore n’abakobwa ngo atari ikibazo gikwiye guharirwa abagore gusa kuko n’abagabo bakwiye kubafasha bagasaba koroherezwa kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere
Uru rubyiruko rw’abakobwa bafite ubumuga barasaba koroherezwa kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko ajyanye n’imihango y’abagore n’abakobwa kuko kutayagira bituma bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no gutwara inda imburagihe.
Ikibazo cy’imihango y’abagore n’abakobwa ngo ntabwo gikwiye guharirwa abagore gusa
Abakobwa bafite ubumuga bavuga ko iyo bageze mu gihe cy’imihango bahura n’ibibazo bitandukanye, bigatuma barushaho kugendana ipfunwe ku buryo hari n’abatari bacye biviramo kureka ishuri.
Umutoniwase Frida, ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, avuga ko kutoroherwa no kubona amakuru ndetse na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko ajyanye n’imihango bibagiraho ingaruka zitandukanye, n’ubwo zidatandukanye cyane ni iz’abandi badafite ubumuga ariko ngo ku bafite ubumuga biba akarusho.
Umutoniwase avuga ko iyo bigeze mu gihe cy’imihango, bamwe muri bo baba batazi igihe bizira ngo bajya kubona bakabona bibabayeho bakagira ikibazo cyo kutamenya amakuru aho ngo usanga rimwe na rimwe birwanaho kubera kutagira ibikoresho by’isuku (Pads), n’imyenda yo guhindura.
Umutoniwase Frida akomeza avuga ko kutoroherwa no kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko ajyanye n’imihango bigira ingaruka zitandukanye ku bakobwa bafite ubumuga, ati “Hari amashuri amwe n’amwe usanga ubwiherero budahagije, ugasanga umwana ufite ubumuga bw’ingingo adafite n’uburyo bwo kwinjiramo, bigatuma umuntu agendana ipfunwe avuga ati “buriya se ntibabona ko niyanduje, wenda abantu batari bubikubwire kuko ntimuri bushobore kumvikana nabo, wowe ukumva ko babibona ariko batabona uko babikubwira kuko utumva”.
Ibi abihuza na mugenzi we Umutini Ange, ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko hari babyeyi bagishisha abana babo kuko bafite ubumuga, ari ukibahohotera bigatuma hari abagera igihe cyo kujya mu mihango batazi ibyo ari byo. Ati “Umwana agera mu gihe cyo kujya mu mihango, akayigeramo atazi uko bigenda, yabibona akaba atamenya niba ari byo, na wa muntu wakamubaye hafi ngo amwigishe ibijyanye niyo mihango, nta mubone, kuko hari ababyeyi batari basobanukirwa no kuba basobanurira abana babo, hakaba n’abandi bahisha abana bafite ubumuga”.
Uretse abana b’abakobwa bafite ubumuga, na bagenzi babo badafite ubumuga bavuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye
Uwamungu Marie Ange Raissa, yifuza ko ibikoresho byifashishwa mu isuku igihe bagiye mu mihango byajya biboneka ahantu hose hahurira abantu benshi nk’uko udukingirizo tuhaboneka, ngo iyo bageze mu gihe cy’imihango harimo abahura n’uburibwe butandukanye, hakwiyongeraho imyumvire y’abantu babibona nk’umwanda, bigatuma abana b’abakobwa barushaho kugira ipfunwe ari naho bahera basaba koroherezwa.
Uwamungu Ati “Ntabwo abantu barumva neza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku bagore n’abakobwa mu buryo twebwe dutekereza, kuko biragoye ko najya muri Hoteli nziza mu bwiherero bwaho nkaba nabonamo pad (ibikoresho by’isuku bikoresha mu mihango), ariko biroroshye cyane kuba nabonamo agakingirizo.
Abantu Bakwiye gufata iya mbere mu guteza imbere ibijyanye n’isuku y’umugore n’umukobwa mu gihe cy’imihango ikanabworoshya kuko kujya mu mihango ubwabyo bitoroshye”.
Lilian Umwiza ni umushakashatsi mu kigo Swiss Tropical and Public Health Institute (SwissTPH), avuga ko mu bushakashatsi bakoze harebwa ikimaze kugerwaho mu bijyanye no kujya mu mihango , basanze hari byinshi bikibangamiye umwana w’umukobwa ku buryo hari n’abo biviramo kureka ishuri. Ati “Umwana iyo agiye mu mihango usanga yihisha, yagira ibyago bikaba byagaragara ko wenda ayirimo akagira ikibazo gikomeye bakamuseka, bakamukwena, bigatuma hari abava mu ishuri. Hari n’ubushakashatsi bumaze kwemeza ko hari abana bakurwa mu ishuri nuko nta bikoresho by’isuku nyabyo bafite, bibarinda kuba yagaragaza ko ari mu mihango”.
Kwabena-Asante Ntiamoah, uhagarariye UNFPA mu Rwanda avuga ko abana b’abakobwa benshi batagira amahirwe yo gusobanurirwa ibijyanye n’imihango bigatuma bahura n’imbogamizi zitandukanye ko ahenshi abana b’abakobwa batagira amahirwe yo gusobanurirwa ibijyanye n’gihe cy’imihango bityo bigatuma bahura n’ingaruka zitandukanye.
Yagize ati “Tugiye kongera uburyo bwo gukora ubuvugizi ku mbogamizi abagore n’abakobwa bahura nazo mu gihe cy’imihango, no gukangurira ababishinzwe gushyiraho amahame mbonezamubano, ndetse bakagira uruhare mu kongera no gushyira mu bikorwa politike k’ ubuzima bujyanye n’imihango mu nzego zose”.
Eric Bertrand NKUNDIYE