Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko ntamishyikirano iyo ariyo yose izagirana n’umutwe yise uw’iterabwoba ariwo M23. Ibi byagarutsweho n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru hamweabavugizi ba Polisi kuri uyu wa 30 Gicurasi.
Umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya yakomeje agira ati: “Uyu munsi, kuri twe, ntacyo byatumarira kuganira n’umutwe w’iterabwoba” yakomeje avuga ko atumva impamvu M23 yahisemo kutitabira ibiganiro bya Nairobi, ati: “ibi bivuze ko hari umuterankunga inyuma inyuma yabo ufite iyindi gahunda . »
Yakomeje avuga ko imyumvire myinshi yo kwisubiramo ya M23 igaragaza ko iterwa inkunga bituma ihorana ingufu. Akomeza yibaza ati” Nigute ushobora gusobanura ko hari abitabiriye ibiganiro i Nairobi, nabatashoboye kuhagera kubera impamvu zabo? Ati abandi bitabiriye ibiganiro I Nairobi nyamara M23 yo yahisemo kutahakandagiza n’ikirenge.
Yibukije ko mu nzira ya Nairobi, hemejwe ko abarwanya ibiganiro bose bazashakirwa izindi ngufu zibarwanya. Yashimangiye ko gushaka amahoro bidasobanura kuba injiji, gushaka amahoro ntibisobanura guhangana.
Patrick Muyaya kandi arashimira imbaraga zo gukunda igihugu zerekanywe n’abaturage ba congo muri rusange, muri iki gihe ubwo “FARDC irimo gukurikirana uyu mutwe w’iterabwoba wa M23 mu turere twa Rutshuru na Nyiragongo ho muri Kivu y’amajyaruguru.
Leta ya Congo irashinja u Rwanda igushyigikira inyeshyamba za M23, nyuma yo gufata abasirikari babiri bo mu ngabo z’u Rwanda mu mutwe w’izo nyeshyamba. Icyakora ibyo u Rwandanda rurabihakana, ahubwo barasaba Congo kurekura abasirikari bayo bashimuse.
Umuhoza Yves