Muntambara imaze iminsi ibica bigacika iri kubera muri Kivu y’amajyaruguru ,muburasirazuba bwa Congo, Igisirikari cya Leta gikomeje kongera amaraso mashya k’urugamba kugira ngo babashe guhashya mutwe w’inyeshyamba wa M232
Izi mbaraga FARDC yongeye kurugamba ibikoze ivuga ko igiye guhangana na M23 ishyigikiwe n’ u Rwanda, aho batayo ya 211 y’abakomando ba FARDC yageze I Goma ivuye I Lubumbashi ivuga ko yiteguye kurwana.Aho iyi batayo yari iteraniye mu murwa mukuru w’intara ,yasuwe n’umugaba mukuru wa FARDC, Gen Celestin Mbala.
Gen Mbala yabwiye aba bakomando ati “Igihugu cyose kibahanze amaso.Murinde igihugu umwanzi arashaka kwigarurira igice cy’ubutaka bwacu, Ese muzi inshingano zacu ? Ni ukurinda imipaka yacu kugirango umwanzi adacengera, inshingano yacu ya kabiri ni ukurinda abaturage n’imitungo yabo, Tugomba kandi gufasha Guverinoma yacu mu rwego rwa Guverinoma”
Yakomeje agira ati Mwahamagawe hano kugirango mukomeze ubutumwa bwatangijwe na bagenzi banyu kuko ba Kivu y’Amajyaruguru na Ituri bahanganye n’ibikorwa bya M23na ADF, abanzi b’igihugu cyacu.
Abayobozi ba Congo ku rundi ruhande bavuga ko igihugu cyabo gishotorwa n’uarwanda , ndetse mu rwego rwo gushimangira ibyo bavuga I Goma berekanye abasirikare babiri b’u Rwanda bavuga ko bafatiwe ku rugamba mu gihe u Rwanda ruvugako bashimuswe.
Umuvugizi wungirije wa Fardc , Gen Sylvain ekenge akaba aherutse gutangaza ko amagambo yose yavuzwe n’abayobozi b’u Rwanda agizwe no guhunga ibisobanuro kugirango barangaze ibitekerezo bya rubanda.Turabizi ko babeshya , kandi bazi ko babeshya yewe banazi ko tuzi ko babeshya.”
Uwineza Adeline